Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n'umwana w'umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir'ibihe byose, bamumugeza imbere.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:13
39 Iomraidhean Croise  

Uhoraho nashimangire ingoma yawe, ayagūre ahereye i Siyoni, nawe ngaho ganza abanzi bawe.


Ngaho nsaba nzaguha amahanga yose ho umunani, uzayategeke ugeze ku mpera z'isi.


Twebwe abakomoka kuri Yakobo, Uhoraho yaradukunze, yadutoranyirije igihugu akiduha ho umunani udutera ishema. Kuruhuka.


Uhoraho aravuga ati: “Uko intare iturumbuka mu bihuru byo kuri Yorodani, uko iturumbuka igana mu rwuri rutoshye, ni na ko nzamenesha Abedomu mu gihugu cyabo mu kanya gato, nzagiha umuyobozi nzitoranyiriza. Ni nde wakwigereranya nanjye? Ni nde ushobora kundega? Ni nde mushumba wampangara?”


Hejuru y'igisa n'igisenge hari ikintu kimeze nk'ibuye rya safiro, gikozwe nk'intebe ya cyami. Kuri iyo ntebe ahagana hejuru hari igisa n'umuntu.


“Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.


Bya bikōko bindi byamburwa ububasha bwabyo, ariko byongererwa iminsi yo kubaho, kumara igihe byateganyirijwe.


uko byakurikiranye: mu ibonekerwa ryanjye nijoro ndyamye, nabonye imiyaga iturutse impande zose ihungabanya inyanja ngari.


Ariko Uwabayeho ibihe byose atabara intore ze, arazirenganura. Igihe kigeze zima ingoma.


Nkomeza kureba mbona batera intebe za cyami, Uwabayeho ibihe byose aricara. Imyambaro ye yarereranaga nk'inyange, umusatsi we wasaga n'ubwoya bw'intama bwera, intebe ye ya cyami yari ibirimi by'umuriro, inziga zayo zagurumanaga nk'umuriro.


Nkitegereza ibyo neretswe kandi nkigerageza kubisobanukirwa, mbona usa n'umuntu ahagaze imbere yanjye.


Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n'inkozi z'ibibi, babakure mu bwami bwe


Ubwo ni bwo mu ijuru hazagaragara ikimenyetso kiranga ukuza k'Umwana w'umuntu. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo, maze abone Umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru, afite ububasha n'ikuzo byinshi.


“Igihe Umwana w'umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n'abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye.


Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w'umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw'Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”


Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.


Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n'inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w'umuntu ntagira aho aruhukira.”


Ubwo ni bwo abantu bazabona Umwana w'umuntu aje mu bicu, afite ububasha bwinshi n'ikuzo.


Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi.


Nuko rero murabe maso, muhore musenga kugira ngo muzabashe kurokoka ibyo byose byenda kuba, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”


Nuko ahera ku bitabo bya Musa no ku by'abahanuzi bose, abasobanurira ibimwerekeyeho akoresheje Ibyanditswe byose.


Noneho rubanda baramubwira bati: “Twumvise mu gitabo cy'Amategeko ko Kristo ahoraho ibihe byose. None se uvuga ute ko Umwana w'umuntu azagomba gushyirwa hejuru? Mbese uwo Mwana w'umuntu ni nde?”


Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu.


amuha n'ubushobozi bwo guca imanza kuko ari Umwana w'umuntu.


Aravuga ati: “Dore ndareba ijuru rikinguye, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.”


Nyuma natwe abazaba bakiriho duhite tuzamuranwa na bo mu bicu, dusanganire Nyagasani mu kirere maze tuzabane na we iteka ryose.


Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n'ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina.


Ubwo rero abo yagize abana bayo bahūzwa no kugira umubiri n'amaraso, Yezu na we ubwe yabihuriyeho na bo. Kwari ukugira ngo kubera urupfu rwe anyage Satani ubushobozi, we wagengaga imbaraga z'urupfu,


Erega Kristo ntiyinjiye mu Cyumba kizira inenge cyubatswe n'abantu, gishushanya gusa icyo mu ijuru! Ahubwo yagiye mu ijuru nyir'izina, ubu ni ho ari aduhagarariye imbere y'Imana.


Hagati yayo hari hahagaze usa n'umwana w'umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n'umukandara w'izahabu.


Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n'ikuzimu.


Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n'abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina.


Hanyuma ngira ntya mbona igicu cyera. Kuri icyo gicu hari hicaye usa n'umwana w'umuntu. Mu mutwe yari yambaye ikamba ry'izahabu, naho mu kiganza yari afite umuhoro utyaye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan