Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 7:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 7:1
34 Iomraidhean Croise  

Nyuma y'ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”


Iryo joro Imana iramubonekera iramuhamagara iti: “Yakobo we!” Aritaba ati: “Karame!”


Ryangezeho nijoro igihe narotaga, naryumvise igihe abantu basinziriye.


Uhoraho yabwiye Ezayi ati: “Genda wandike ku kibaho no mu gitabo imbere yabo, wandike bizabe ubuhamya buhoraho iteka ryose.


Uhoraho arambwira ati: “Fata ikibaho ucyandikeho aya magambo ‘Kuri Nyaga-Vuba-Sahura-Bwangu.’ ”


Umuhanuzi wihaye kubonekerwa mu nzozi navuge iryo bonekerwa rye, naho umuhanuzi wahawe Ijambo ryanjye naritangaze mu kuri. Ntimuzi icyatsi n'ururo!


Amahanga yose azamuyoboka we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n'abantu be bazaba inkoreragahato z'amahanga menshi n'abami bakomeye.


Nuko Yeremiya afata undi muzingo w'igitabo awuha umwanditsi Baruki mwene Neriya. Baruki yandikamo amagambo yose Yeremiya yamubwiye kwandika, nk'uko yari yanditse muri wa muzingo w'igitabo Yoyakimu umwami w'u Buyuda yatwitse. Ndetse bongeraho n'andi magambo menshi ameze nka yo.


Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, amusubiriramo amagambo yose Uhoraho yamubwiye, Baruki na we ayandika mu muzingo w'igitabo.


Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa mirongo itatu nari maze mvutse, ubwo nari hamwe n'abajyanywe ho iminyago ku nkombe y'umuyoboro w'amazi witwa Kebari, nabonye ijuru rikingutse maze Imana irambonekera.


Mu ibonekerwa Imana yanjyanye mu gihugu cya Isiraheli, maze inshyira mu mpinga y'umusozi muremure cyane. Mu majyepfo yawo hari amazu menshi ameze nk'umujyi.


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Mu mwaka wa kabiri Nebukadinezari ari ku ngoma yararose, inzozi zimuhagarika umutima ntiyabasha gusinzira.


Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n'icyo zisobanura?”


Ubwenge bwacyo buhinduke bwe kuba nk'ubw'umuntu, ahubwo gihabwe ubwenge nk'ubw'inyamaswa, kugeza ubwo kizaba kimaze imyaka irindwi.


Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Nuko murotorera inzozi zanjye nti:


Umwami Belishazari akoresha ibirori bikomeye abitumiramo ibikomangoma igihumbi, maze asangira na byo divayi.


Nawe Belishazari wamusimbuye ku ngoma, ibyo byose warabimenye nyamara ntiwicishije bugufi.


Iryo joro Belishazari umwami wa Babiloniya aricwa.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona usa n'umwana w'umuntu aje ku bicu byo ku ijuru. Mbona agana aho Uwabayeho ibihe byose yari ari, baramumushyikiriza.


Jyewe Daniyeli, ibyo neretswe byanteye ubwoba bimpagarika umutima.


Nkomeza kubonekerwa nijoro, mbona igikōko cya kane, cyari gitandukanye rwose n'ibyo bindi bitatu. Cyari gifite imbaraga nyinshi, giteye ubwoba kandi gikanganye. Cyari gifite amahembe icumi n'imikaka minini y'icyuma, kikarya umuhīgo kikawuhekenya, ibisigazwa kikabiribata.


Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.


Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora, atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi!


Uhoraho ni ko kunsubiza ati: “Andika icyo nkwereka, ucyandike ku bisate by'amabuye ku buryo busomeka, bityo umuntu wese abashe kucyisomera adategwa.


Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.


Koko rero ibyanditswe mbere byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no gukomezwa duterwa na byo biduheshe kwiringira ibizaba.


Ni ngombwa ko nirata nubwo ari nta cyo bimaze. Noneho reka mvuge ibyerekeye ibyo neretswe n'ibyo nahishuriwe na Nyagasani.


Nuko rero andika ibyo ubonye, ari ibiriho ubu ari n'ibigiye gukurikiraho.


Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry'uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan