Daniyeli 6:8 - Bibiliya Ijambo ry'imana8 Abayobozi bawe n'abaminisitiri, n'abategetsi n'abajyanama n'abatware, twese twaremye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami no kuryubahiriza. Iryo tegeko ni iri: mu minsi mirongo itatu birabujijwe gusenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe nyagasani. Umuntu wese utazubahiriza iryo tegeko azajugunywa mu rwobo rw'intare. Faic an caibideilBibiliya Yera8 abatware bakomeye bo muri ubu bwami n'ab'intebe n'ibisonga byabo, n'abajyanama n'abanyamategeko bose bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami n'iteka rikomeye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw'intare. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D8 Abayobozi bawe n'abaminisitiri, n'abategetsi n'abajyanama n'abatware, twese twaremye inama yo gushyiraho itegeko ry'umwami no kuryubahiriza. Iryo tegeko ni iri: mu minsi mirongo itatu birabujijwe gusenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese, uretse wowe nyagasani. Umuntu wese utazubahiriza iryo tegeko azajugunywa mu rwobo rw'intare. Faic an caibideil |
Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Nisani batumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ya Hamani, bazoherereza abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu n'abatware ba buri bwoko. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, maze bakaziteraho kashe yo ku mpeta ye.