Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 6:26 - Bibiliya Ijambo ry'imana

26 Nuko Umwami Dariyusi yandikira abantu b'amoko yose, n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye ku isi yose ati: “Nimugire ishya n'ihirwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

26 Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b'amoko yose y'indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 Nuko Umwami Dariyusi yandikira abantu b'amoko yose, n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose batuye ku isi yose ati: “Nimugire ishya n'ihirwe!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 6:26
39 Iomraidhean Croise  

Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bw'iyo Mana nimuhe umugisha asubire mu Buyuda, maze yubake Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli i Yeruzalemu.


“Nuko rero jyewe Umwami Aritazeruzi, nciye iteka ko abacungamari banjye bose bo mu bihigu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, bagomba kugira umwete wo guha Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru, ibyo azabaka byose.


Ndagutinya ngahinda umushyitsi, ibyemezo wafashe na byo bintera ubwoba.


Uhoraho azahora aganje ku ngoma iteka ryose. Siyoni we, Imana yawe izahora iganje uko ibihe bihaye ibindi. Haleluya!


Nimukorere Uhoraho mumutinya, nimwishime muhinda n'umushyitsi.


Uhoraho agenga inyanja, Uhoraho ni Umwami uganje iteka ryose.


Nk'uko imparakazi igira inyota igashaka amazi, Mana, ni ko nanjye nkugirira inyota nkagushaka.


Ibiriho byose ni jye wabiremye, byose ni jye wabikoze. Uko ni ko Uhoraho avuze. Nezezwa n'abicisha bugufi bakihana, nezezwa n'abanyubaha bakumvira ijambo ryanjye.


Nyagasani aciriye urubanza Yakobo, aciriye urubanza Abisiraheli.


Nyamara Uhoraho ni Imana y'ukuri, ni Imana ihoraho n'umwami w'ibihe byose. Iyo arakaye isi ihinda umushyitsi, amahanga ntashobora kwihanganira umujinya we.


“Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.


None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”


Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.


None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir'ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n'ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi.


Bugicya kare mu gitondo umwami arabyuka, yihuta agana ku rwobo rw'intare.


Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.


Naho ubwami n'ubutegetsi n'icyubahiro cy'ubwami bwose bwo ku isi bizahabwa imbaga y'intore z'Isumbabyose. Ubwami bwayo buzahoraho iteka, abategetsi bose bazajya bayumvira kandi banayikorere.”


Uhoraho aravuze ati: “Jyewe Uhoraho simpinduka, kandi namwe ntimwahindutse ngo mureke kuriganya nka sogokuruza wanyu Yakobo.


Ntutureke ngo tugwe mu byadushuka, ahubwo udukize ikibi, [kuko ubwami n'ubushobozi n'ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amina.]’


ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”


Ahubwo reka mbatungire agatoki uwo mugomba gutinya: mutinye Imana, yo yamara kwica umuntu igashobora no kumuroha mu nyenga y'umuriro. Koko ndabibabwiye, mube ari yo mutinya!


Ntikorerwa n'abantu nk'aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n'ibindi byose.


Kandi ahantu bababwiriraga ngo ‘Ntimuri ubwoko bwanjye’, ni ho bazitirwa abana b'Imana nzima.”


Mbese hari abandi bantu bigeze kumva ijwi ry'Imana nzima ivugira mu muriro ntibahite bapfa?


Abantu bose usanga bavuga ukuntu mwatwakiriye, n'ukuntu mwahindukiriye Imana mukareka ibigirwamana, kugira ngo mukorere Imana nzima kandi y'ukuri,


Erega Imana yacu ni nk'umuriro ukongora!


Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.


Hanyuma umumarayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru humvikana amajwi y'abavuga cyane bati: “Ukwiriye kwima ingoma ngo ategeke iyi si ni Nyagasani Imana yacu hamwe na Kristo yatoranyije, kandi izayigenga iteka ryose.”


ba bakuru makumyabiri na bane na bo bikubita imbere y'Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, bakaramya Ihoraho iteka ryose. Ubwo kandi bakaba banaze amakamba yabo imbere y'iyo ntebe, bakavuga bati:


Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya.


Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z'Imana nzima?”


Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n'ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z'Imana nzima.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan