Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 6:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw'intare?” Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Baraza bavugira imbere y'umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw'iteka waciye ngo mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo rw'intare?” Umwami aramusubiza ati “Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi atavuguruzwa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw'intare?” Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 6:13
9 Iomraidhean Croise  

Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buteye ukundi buri hirya no hino mu bandi baturage b'ibihugu byawe. Abo bantu barironda kandi umuco wabo nta ho uhuriye n'uw'andi moko, ntabwo bigera bumvira amategeko yawe, nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo.


Muri abo basore harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya b'Abayuda.


Ariyoki arihuta ajyana Daniyeli ibwami, abwira umwami ati: “Nyagasani, nabonye umugabo mu Bayuda bazanywe ho iminyago uri bugusobanurire inzozi zawe.”


Wategetse kandi ko utazikubita hasi ngo ayiramye azajugunywa mu itanura rigurumana.


None dore hari Abayuda wahaye gutegeka intara ya Babiloni, ari bo Shadaraki na Meshaki na Abedinego. Nyagasani, abo bagabo ntabwo bakumvira, ntibasenga imana zawe kandi ntibaramya ya shusho y'izahabu wahagaritse.”


Ako kanya Abanyababiloniya bamwe baza kurega Abayuda.


Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda?


na Yasoni uyu yabakiriye. Bose barakora ibinyuranye n'amategeko y'umwami w'i Roma, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yezu.”


Petero n'izindi Ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta kumvira abantu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan