Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 6:11 - Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Daniyeli ngo yumve ko iryo tegeko ryatangajwe, arataha. Ajya mu cyumba cyo hejuru, amadirishya yacyo yari akinguye yerekeje i Yeruzalemu. Akomeza kuhapfukama no gusenga no gushimira Imana ye gatatu ku munsi, nk'uko yari asanzwe abikora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Maze Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi amadirishya y'inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk'uko yari asanzwe agenza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Daniyeli ngo yumve ko iryo tegeko ryatangajwe, arataha. Ajya mu cyumba cyo hejuru, amadirishya yacyo yari akinguye yerekeje i Yeruzalemu. Akomeza kuhapfukama no gusenga no gushimira Imana ye gatatu ku munsi, nk'uko yari asanzwe abikora.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 6:11
7 Iomraidhean Croise  

Nibakugarukira nta buryarya babikuye ku mutima, bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n'uyu murwa witoranyirije n'iyi Ngoro nakubakiye,


Nk'uko intare yubikira mu bwihisho, ni ko uwo mugome yubikira umunyamibabaro akamusumira, aramusumira akamugusha mu mutego.


Ngusingiza incuro ndwi ku munsi, ngusingiza kubera ibyemezo bitunganye wafashe.


Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye, igihe ngutegeye amaboko, nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.


Uhoraho arabwira abacitse ku icumu ati: “Nimugende mwe gutinda! Nimujye mwibuka Uhoraho nubwo muri kure y'iwanyu, nimujye mwibuka Yeruzalemu.


Maze abo bagabo baravugana bati: “Nta kosa twabona ryo kurega Daniyeli, keretse dushakiye ikirego ku byerekeye amategeko y'Imana ye.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan