Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 5:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ako kanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n'igitereko cy'amatara mu ngoro y'umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Uwo mwanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku rusika ruhomye rw'inzu y'umwami aherekeye igitereko cy'itabaza, umwami abona ikiganza cyandika.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ako kanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n'igitereko cy'amatara mu ngoro y'umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 5:5
15 Iomraidhean Croise  

Koko ibyishimo by'abagome bimara igihe gito, umunezero w'abahakanamana nturamba.


Umuntu ucyahwa akagamika ijosi azarimbuka buheriheri.


Umwami wa Babiloniya yumvise iyo nkuru acika intege, yashenguwe n'umubabaro nk'umugore uribwa n'ibise.


Imyaka irindwi ishize, jyewe Nebukadinezari nibuka Imana maze ngarura akenge. Nuko nsingiza Imana Isumbabyose, nshima Uhoraho kandi muhesha ikuzo nti: Ubutegetsi bwe buzahoraho iteka, ingoma ye izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.


Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.


None bamaze kunzanira abanyabwenge n'abapfumu kugira ngo basome iriya nyandiko bayinsobanurire, ariko ntibabishoboye.


Bityo banywa divayi, basingiza ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye.


ashya ubwoba, ibitekerezo bye bimutera guhangayika, acika umugongo n'amavi arakomangana.


Nuko abanyabwenge bose b'umwami begera iyo nyandiko, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuyisoma no kuyisobanurira umwami.


isibanganya urwandiko rutondagura imyenda twashinjwaga n'amategeko, irukuzaho kurumanika ku musaraba wa Yezu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan