Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 5:23 - Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 ahubwo wishyize hejuru ugomera Uwiteka Imana nyir'ijuru, bakuzanira ibintu byo mu nzu yayo kugira ngo wowe n'abatware bawe n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinyweshe vino, maze uhimbaza ibigirwamana by'ifeza n'iby'izahabu, n'iby'imiringa n'iby'ibyuma, n'iby'ibiti n'iby'amabuye bitareba, ntibyumve, ntibyitegereze. Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir'ukumenya imigendere yawe yose, nturakayishimisha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Dore wasuzuguye Nyagasani nyir'ijuru, watumije ibikoresho byo mu Ngoro ye, wowe n'ibikomangoma n'abagore bawe n'inshoreke zawe mubinywesha divayi. Wasingije ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu, no mu muringa no mu cyuma, no mu giti no mu ibuye kandi bitabona ntibyumve, ntibigire n'ubwenge! Ariko Imana ikubeshejeho ikagenga n'imibereho yawe, ntiwigeze uyihesha ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 5:23
47 Iomraidhean Croise  

maze asabira Aburamu umugisha ati: “Imana Isumbabyose, Umuremyi w'ijuru n'isi, niguhe umugisha!


Nuko Uhoraho Imana akura umukungugu mu gitaka awubumbabumbamo umuntu, amuhumekera umwuka w'ubugingo mu mazuru, umuntu aba muzima.


Koko wamariye Abedomu ku icumu none uriyumvamo ikuzo. Ishimire iryo kuzo, ariko tuza ugume iwawe! Kuki wikururira intambara kandi izaguhitana hamwe n'igihugu cy'u Buyuda?”


Ni we mugenga w'ubugingo bwa buri kiremwa, ni we utuma buri muntu ahumeka.


Imana izi imigenzereze yanjye, izi n'aho njya hose.


Wanga kubyitaho bigashya ubwoba, wabikuramo umwuka bigapfa, bisubira mu gitaka aho byavuye.


Ijuru ni iry'Uhoraho, naho isi yayigabiye bene muntu.


Uranzi naba ngenda cyangwa nduhuka, imigenzereze yanjye yose urayizi.


Iyo umwuka ubashizemo bahinduka igitaka, uwo munsi imigambi yabo ipfana na bo.


Uhoraho yita ku mibereho y'umuntu, nyamara yamenya ate aho ava n'aho ajya?


Uhoraho aravuze ati: “Nzahana isi kubera ubugizi bwa nabi buyirangwamo, nzahana abagome kubera ibicumuro byabo, nzatsemba abanyagasuzuguro bishyira hejuru, nzacisha bugufi abirasi.


Waribwiraga uti: “Nzazamuka ngere mu ijuru, intebe yanjye nzayishyira hejuru y'inyenyeri ziri kure y'izindi, nzaganza ku musozi w'ikoraniro, ahagana mu majyaruguru.


Uhoraho Nyiringabo yashyizeho umunsi, yashyizeho umunsi wo gucira imanza abirasi n'abibone, abishyira hejuru bazacishwa bugufi.


Uhoraho aravuze ati: “Ngiye guhaguruka, ngiye kugaragaza ububasha bwanjye, ngiye guhabwa ikuzo.


imana zayo bazijugunya mu muriro, barazisenya kuko zitari imana nyakuri, ahubwo abantu bazibāje mu biti no mu mabuye.


Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni jyewe Umuziranenge wa Isiraheli!


Uhoraho Imana yaremye ijuru ikarihanika, yaremye isi n'ibiyiriho byose, atuma abayituye bahumeka, abeshaho abantu none aravuga ati:


Uhoraho, nzi neza ko umuntu nta cyo yakwigezaho, nta muntu ushobora kugenzura imibereho ye.


Abamowabu basuzugura Uhoraho. Nimubareke basinde bigaragure mu birutsi byabo, maze bahinduke urw'amenyo.


Nimwumve urusaku rw'abatahuka bava i Babiloni, bazanye inkuru nziza i Siyoni. Koko Uhoraho Imana yacu yarihōreye, yahōreye Ingoro yayo nziranenge.


Koranya abarwanisha imiheto, bakoranye bose batere Babiloni, nibayigote ntihagire n'umwe urokoka. Niryozwe ibyo yakoze byose, nigenzerezwe uko yagenje abandi. Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli.


Ubwiza bwawe bwatumye wirata, ubwamamare bwawe butuma ubura ubwenge. Ni yo mpamvu nakujugunye hasi maze ubera abandi bami akarorero.


“Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk'imana.


Wagwije umutungo kubera ubuhanga ufite mu bucuruzi, wongereye ubukire bituma wishyira hejuru.’


Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Iyo sederi yarakuze cyane isumba ibindi biti, ubushorishori bwayo buzengurutswe n'amashami atoshye maze yuzura ubwirasi.


amarire ku icumu ibihumbi n'ibihumbi byazo. Azirata ubutwari ariko ntabwo azaba atsinze burundu.


Rirakomera ryigira nk'Umugaba w'izo ngabo, rimubuza gutambirwa ibitambo bya buri munsi, risenya Ingoro ye nziranenge!


Andika uti: ‘Umwirasi yishyira hejuru kandi ataboneye na busa, nyamara intungane izabeshwaho n'ubudahemuka bwayo.’


Ntikorerwa n'abantu nk'aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n'ibindi byose.


None se biremewe kurya inyama zaterekerejwe ibigirwamana? Tuzi yuko ku isi ibigirwamana byose ari ubusa, kandi yuko Imana ari imwe rukumbi.


Umuyobozi w'Umuryango wayo ntakwiriye kuba umuntu wemeye Kristo vuba ngo atigira ishyano ryose, bityo agacirwa iteka nk'irya Satani.


Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze.


Nyamara abantu bose basigaye batishwe n'ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n'ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende,


Nuko abategetsi b'Abafilisiti baraterana, kugira ngo batambire imana yabo Dagoni igitambo kidasanzwe banezerewe cyane. Baravugaga bati: “Imana yacu yadushoboje gutsinda umwanzi wacu Samusoni!”


Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z'Imana nzima?”


Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n'ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z'Imana nzima.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan