Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 5:18 - Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 “Umva, nyagasani, Imana Isumbabyose yahaye so Nebukadinezari ubwami no gukomera n'ubwiza n'icyubahiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 5:18
25 Iomraidhean Croise  

Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya ibwami usumba uwo aha abandi bami bari i Babiloniya.


Mwa bantu bo mu mahanga yose mwe, nimwishime! Nimukome mu mashyi muvugirize Imana impundu!


Ibibi bye ni we bigaruka, urugomo rwe ni rwo azira.


Uhoraho, reka ngusingize mbikuye ku mutima, namamaze ibitangaza wakoze.


Nubwo abagome batohagira nk'ibyatsi, nubwo inkozi z'ibibi zagubwa neza, bose bazarimbuka buheri heri.


ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n'abagituye, mbagabize n'amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n'iciro ry'imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose.


‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka.


Amahanga yose azamuyoboka we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n'abantu be bazaba inkoreragahato z'amahanga menshi n'abami bakomeye.


iyo bima abantu uburenganzira bwabo, iyo babubima imbere y'Usumbabyose,


Mbese ibyiza n'ibibi ntibituruka k'Usumbabyose?


Ni yo mpamvu ngiye kuyiteza umutware ukomeye wo mu mahanga. Azayihana akurikije ububi bwayo, kuko nayikuyeho amaboko.


Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.


Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n'ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z'isi.


ndota inzozi zimpagarika umutima, kuko ibyo nabonye n'ibyo natekereje ndyamye byari biteye ubwoba.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir'ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n'ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi.


Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.


Daniyeli asubiza umwami ati: “Nyagasani, uragahoraho!


Nuko rero Mwami Agiripa, ndi mu nzira ngenda ku manywa y'ihangu, ngiye kubona mbona umucyo uturutse mu ijuru ukaze kuruta uw'izuba, urangota kimwe n'abo twagendanaga.


“Kubera iyo mpamvu Mwami Agiripa, nta cyari kumbuza kumvira ibyo neretswe biturutse mu ijuru.


“Ariko Usumbabyose ntaba mu mazu yubatswe n'abantu, nk'uko byavuzwe n'umuhanuzi ati:


Imana Isumbabyose yahaye amahanga yose iminani, yatandukanyije amoko y'abantu, yageneye buri bwoko aho buzatura. Umubare w'ayo moko uhwanye n'uwa bene Yakobo basuhukiye mu Misiri.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan