Daniyeli 5:13 - Bibiliya Ijambo ry'imana13 Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda? Faic an caibideilBibiliya Yera13 Nuko bazana Daniyeli imbere y'umwami. Umwami abaza Daniyeli ati “Ni wowe Daniyeli wo mu banyagano b'Abayuda, umwami data yakuye i Buyuda? Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D13 Daniyeli bamuzanira umwami maze aramubaza ati: “Ese koko ni wowe Daniyeli, umwe mu Bayuda umukurambere wanjye yazanye ho iminyago abavanye i Buyuda? Faic an caibideil |
Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo
Nuko basanga umwami bavugana na we ku byerekeye rya tegeko, baramubaza bati: “Nyagasani, mbese ntiwatangaje itegeko rivuga ko mu minsi mirongo itatu, umuntu wese uzasenga imana izo ari zo zose cyangwa umuntu uwo ari we wese uretse wowe, azajugunywa mu rwobo rw'intare?” Umwami arasubiza ati: “Koko, ni itegeko ryashyizweho rikurikije amategeko y'Abamedi n'Abaperesi adakuka.”