Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:9 - Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa zugamaga munsi yacyo kandi ibisiga bikibera mu mashami yacyo, icyaremwe cyose kikakibonaho ikigitunga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ibibabi byacyo byari byiza, cyari gihunze imbuto nyinshi kandi muri cyo harimo ibyokurya bihaza abantu bose. Inyamaswa zo mu ishyamba zahundagaraga mu gicucu cyacyo, ibisiga byo mu kirere byabaga mu mashami yacyo, kandi ibyari bifite umubiri byose byatungwaga na cyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa zugamaga munsi yacyo kandi ibisiga bikibera mu mashami yacyo, icyaremwe cyose kikakibonaho ikigitunga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:9
18 Iomraidhean Croise  

Umwami aravuga ati: “Uyu muntu akoreshwa na Mwuka w'Imana, nta wundi dushobora kubona umeze nka we.”


Bityo uzazirikana abaguteraga ubwoba uvuge uti: “Mbese ari he wa mugenzuzi? Ari he wa wundi wagenzuraga imisoro? Ari he wa wundi wabaruraga iminara?”


Uzakomera ubikesha ubutungane, ntuzongera gukandamizwa kandi nta cyo uzatinya, iterabwoba ntirizakugeraho.


Nzaritera ku musozi muremure wa Isiraheli, rigabe amashami kandi ryere imbuto. Rizaba isederi ishimishije, inyoni z'ubwoko bwose zizabona ubwugamo mu mashami yayo ziberemo.


Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura.


Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye.


Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”


Nuko umwami ashyira Daniyeli mu rwego rwo hejuru, amuha gutegeka intara yose ya Babiloni, amugira umutware w'abanyabwenge baho bose, amuha n'impano nyinshi zifite agaciro.


Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.


Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Nuko murotorera inzozi zanjye nti:


Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi.


Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo


Koko turashize! Ni nde uzaturokora ububasha bw'izo mana z'ibihangange? Ni zo zateje Abanyamisiri ibyago by'ishyano ryose mu butayu!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan