Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:6 - Bibiliya Ijambo ry'imana

6 “Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 “Yewe Beluteshazari mutware w'abakonikoni, nzi ko umwuka w'imana zera aba muri wowe, kandi ko nta bihishwe unanirwa guhishura, cyo mbwira ibyo neretswe mu nzozi narose kandi n'uko bisobanurwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 “Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:6
10 Iomraidhean Croise  

Nuko umwami ahamagaza abanyabwenge n'abashitsi n'abanyabugenge bo mu Misiri, na bo babigenza batyo bakoresheje ubugenge bwabo.


Abantu bazababwira kugisha inama abapfumu n'abashitsi, banwigira kandi bakongorera. Barabaza bati: “Mbese ntibikwiye ko abantu biyambaza imana zabo, bakagisha inama abapfuye bagirira abazima?”


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Nuko umwami ahamagaza abanyabugenge n'abapfumu n'abashitsi n'abahanga mu by'inyenyeri, kugira ngo bamubwire inzozi yarose. Bamaze kugera imbere ye


Nuko umwami ashyira Daniyeli mu rwego rwo hejuru, amuha gutegeka intara yose ya Babiloni, amugira umutware w'abanyabwenge baho bose, amuha n'impano nyinshi zifite agaciro.


Ngizo inzozi narose, jyewe Umwami Nebukadinezari. None rero Beliteshazari, ngaho zinsobanurire kuko nta munyabwenge n'umwe wo mu gihugu cyanjye washoboye kuzinsobanurira, icyakora wowe urabishoboye kuko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge.”


Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo


Arangurura ijwi, ategeka ko bamuzanira abapfumu n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Abwira abo banyabwenge b'i Babiloni ati: “Umuntu wese ubasha gusoma iyi nyandiko akayinsobanurira, arambikwa imyambaro y'agaciro n'umukufi w'izahabu mu ijosi kandi ahabwe umwanya wa gatatu mu bwami.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan