Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:33 - Bibiliya Ijambo ry'imana

33 Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

33 Icyo gihe nsubizwamo ubwenge, ubwiza burabagirana nahoranye bungarukamo, butuma ubwami bwanjye bugira icyubahiro. Maze abajyanama banjye n'abatware banjye baza kunshaka, mperako nkomezwa mu bwami bwanjye ndetse nongerwa icyubahiro cyinshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

33 Muri ako kanya nkigarura akenge, ishema n'isheja nahoranye ndabisubirana, bituma ingoma yanjye yongera kubahwa. Ibyegera byanjye n'ibikomangoma biza kunshengerera, ingoma yanjye irushaho gukomera, mpabwa icyubahiro kiruta icyo nahoranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:33
7 Iomraidhean Croise  

Koko ibyishimo by'abagome bimara igihe gito, umunezero w'abahakanamana nturamba.


Urwo rukuta nirwikubita hasi ruzamenagurika, ruzamenagurika nk'ikibindi, kirajanjagurika kigahinduka ishingwe, ntigisigaza n'agasate ko kurahuza umuriro cyangwa kuvomesha amazi.”


Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.


Ako kanya haboneka intoki z'umuntu, zandika ku nzu aharinganiye n'igitereko cy'amatara mu ngoro y'umwami. Umwami abonye icyo kiganza cyandika


Ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Nyagasani uzabatungura nk'umujura wa nijoro.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan