Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:32 - Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 Ariko abo mu isi yose ni nk'ubusa imbere yayo, ikora uko ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu bantu bo mu isi, kandi nta wubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati “Uragira ibiki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:32
22 Iomraidhean Croise  

Imana yumva isengesho rye imugirira impuhwe, imusubiza ku ngoma ye i Yeruzalemu. Bityo Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.


“Nzi ko ushobora byose, imigambi yawe ntibasha kuburizwamo.


Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza? Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’


Imana yacu iganje mu ijuru, ibyo ishaka byose irabisohoza.


Uhoraho akora icyo ashaka cyose, agikora mu ijuru no ku isi, agikora mu nyanja n'ikuzimu hayo hose.


Babirunda ibirundo n'ibirundo, igihugu gihinduka umunuko.


Naho ubundi wowe n'ibyegera byawe n'abantu bawe, ndabateza icyorezo gikomeye cyane. Ni bwo uzamenya ko ku isi nta wuhwanye nanjye.


Musa aramusubiza ati: “Nimara kuva mu mujyi ndasenga Uhoraho mutegeye amaboko, nta nkuba yongera guhinda, nta n'urubura rwongera kugwa. Ubwo ni bwo umenya ko isi ari iy'Uhoraho.


Uhoraho Mana yacu, utuvane mu nzara za Senakeribu, bityo amahanga yose yo ku isi azamenya ko uri Uhoraho, kandi ko nta wuhwanye nawe.”


Amahanga ni ubusa imbere y'Uhoraho, ni nk'igitonyanga cy'amazi kiguye mu ndobo, ni nk'agakungugu kafashe ku minzani, kuri we ibirwa ni nk'umukungugu.


Amahanga yose ni ubusa imbere ye. Koko kuri we amahanga yose ni ubusa nta cyo amaze.


Nzaguha ubukungu bwari buhishwe, nzaguha ubukire buhishwe ahatazwi, bityo uzamenya ko ndi Uhoraho, ndi Imana ya Isiraheli.


‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka.


Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.


Imyaka irindwi ishize, jyewe Nebukadinezari nibuka Imana maze ngarura akenge. Nuko nsingiza Imana Isumbabyose, nshima Uhoraho kandi muhesha ikuzo nti: Ubutegetsi bwe buzahoraho iteka, ingoma ye izahoraho uko ibihe bihaye ibindi.


Yirukanywe mu bantu, ahabwa ubwenge nk'ubw'inyamaswa abana na zo. Yarishaga nk'amatungo, atondwaho n'ikime kugeza ubwo yemeye ko Imana Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.


Yabigenje atyo kugira ngo amoko yose yo ku isi amenye ko Uhoraho Imana yanyu ari umunyamaboko, kandi ngo namwe muhore mumwumvira.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan