Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Uzirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa zo mu ishyamba, uzarisha nk'inka, uzatondwaho n'ikime kiva mu ijuru uzamare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza aho uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw'abantu, ikabugabira uwo ishaka wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:22
18 Iomraidhean Croise  

Barongera bati: “Reka twiyubakire umujyi kugira ngo tutazatatanira ku isi yose, twiyubakire n'umunara ugera ku ijuru kugira ngo tuzabe ibirangirire.”


Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamarayika b'Imana baruzamukiraho abandi barumanukiraho.


Natani ni ko kubwira Dawidi ati: “Uwo muntu ni wowe. Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jyewe ubwanjye wagusīze amavuta kugira ngo ube umwami w'Abisiraheli, ngukiza Sawuli.


Umuhanuzi w'Uhoraho witwaga Odedi arahatunguka, aza gusanganira ingabo zigeze i Samariya arazibwira ati: “Uhoraho Imana ya ba sokuruza yarakariye Abayuda irababagabiza, mubicana umujinya ukabije ku buryo byageze no mu ijuru.


Uhoraho, nzagusingiza mu ruhame rw'amahanga, nkuririmbe mu ruhame rw'amoko ayatuye.


Imigambi y'ubugome ayicura nijoro, yiyemeza gukora ibidatunganye ntareke gukora ibibi.


‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka.


ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kagoma nini ifite amababa manini kandi maremare, n'ubwoya bwinshi bw'amabara anyuranye, yagiye ku bisi bya Libani igwa mu bushorishori bw'isederi,


Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.


Arangurura ijwi ati: ‘Tsinda icyo giti ukōkōre amashami, ukureho amababi maze unyanyagize imbuto zacyo! Inyamaswa zikive munsi n'ibisiga bive mu mashami yacyo!


“Nyagasani, icyo izo nzozi zisobanura ngiki: ni iteka Isumbabyose yaguciriyeho, nyagasani Mwami!


Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Uzamara imyaka irindwi yose urisha nk'amatungo, amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.”


Yohani yari yabwiye Herodi ati: “Ntibyemewe ko umutunga.”


Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro, kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan