Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:18 - Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 kandi ibibabi byacyo byari byiza kikaba cyari gihunze imbuto nyinshi, muri cyo hakaba harimo ibyokurya bihaza abantu bose, kandi inyamaswa zo mu ishyamba zikaba munsi yacyo, ibisiga byo mu kirere bikaba mu mashami yacyo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:18
14 Iomraidhean Croise  

Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: amashami atatu ni iminsi itatu.


Nuko umwami aramubwira ati: “Narose inzozi mbura umuntu n'umwe wazinsobanurira, ariko numvise ko ushobora gusobanura inzozi bakurotoreye!”


Mu gitondo, umwami wa Misiri akuka umutima, ahamagaza abanyabugenge n'abanyabwenge bose bo mu Misiri. Abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuzimusobanurira.


Abanyamisiri bazakuka umutima, imigambi yabo nzayihindura ubusa. Bazagisha inama ibigirwamana byabo, bazagisha inama abazimu n'abashitsi n'abapfumu.


Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye.


Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.


Bongera gusubiza bati: “Nyagasani, tubwire inzozi warose tuzigusobanurire.”


None bamaze kunzanira abanyabwenge n'abapfumu kugira ngo basome iriya nyandiko bayinsobanurire, ariko ntibabishoboye.


Nuko abanyabwenge bose b'umwami begera iyo nyandiko, ariko ntihagira n'umwe ushobora kuyisoma no kuyisobanurira umwami.


Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora, atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan