Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 4:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Jyewe Nebukadinezari, nari nibereye mu ngoro yanjye nguwe neza nezerewe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Jyewe Nebukadinezari, nari ngwiriwe neza mu nzu yanjye ya kambere nezerewe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Jyewe Nebukadinezari, nari nibereye mu ngoro yanjye nguwe neza nezerewe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 4:1
16 Iomraidhean Croise  

Nuko Dawidi arasohoka ajya kubasanganira arababwira ati: “Niba muzanywe n'amahoro ngo mumfashe murakaza neza! Ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye kandi nta kibi nabakoreye, Imana ya ba sogokuruza nibarebe maze ibahane.”


Nuko umwami arabandikira abasubiza ati: “Ku mutegetsi Rehumu uhagarariye umwami, na Shimushayi umunyamabanga umwungirije, no kuri bagenzi babo batuye i Samariya no mu bihugu by'iburengerazuba bwa Efurati, ndabasuhuje.


Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko: “Nyagasani Mwami Dariyusi, horana amahoro.


Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Nisani batumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ya Hamani, bazoherereza abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu n'abatware ba buri bwoko. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, maze bakaziteraho kashe yo ku mpeta ye.


Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa gatatu kwa Sivani, batumiza abanditsi b'umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu, n'abatware bo mu bihugu by'umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo.


None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”


Nuko intumwa y'umwami irangurura ijwi iti: “Yemwe bantu b'amahanga yose n'amoko yose n'abavuga indimi izo ari zo zose mwe, nimwumve icyo mutegetswe!


Umwami ategeka ko bazana ba bagabo bareze Daniyeli, babajugunya mu rwobo rw'intare bo n'abagore babo n'abana babo. Bataragera mu rwobo hasi, intare zibasamira hejuru zirabahekenya.


Ntanze itegeko ngo mu bihugu byose by'ubwami bwanjye, mujye mwubaha kandi mutinye Imana ya Daniyeli. Ni yo Mana nzima, izahoraho iteka ryose. Ubwami bwayo ntibuzahangūka, ubutegetsi bwayo ntibuzavaho.


Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.


Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Muri iyo minsi abagabo icumi bavuga indimi zitari zimwe, z'amoko atari amwe, bazihambira ku Muyahudi umwe. Bazafata ikinyita cy'umwambaro we maze bamubwire bati: ‘Turashaka kujyana namwe kuko twumvise ko Imana iri kumwe namwe.’ ”


Bumvise urwo rusaku, imbaga nyamwinshi irashika maze barayoberwa, kuko buri wese yumvaga bavuga mu rurimi rwe kavukire.


Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n'Imana b'i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.


Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.


ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera. Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.


Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n'amaraso yabameneye. Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisesuye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan