Uwo munsi ku itariki ya makumyabiri n'eshatu z'ukwezi kwa gatatu kwa Sivani, batumiza abanditsi b'umwami bandika urwandiko rukubiyemo amabwiriza yose ya Moridekayi. Kopi zarwo bazoherereza Abayahudi n'abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu, n'abatware bo mu bihugu by'umwami uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Abayahudi na bo babandikira mu rurimi rwabo, hakurikijwe imyandikire yarwo.