Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:47 - Bibiliya Ijambo ry'imana

47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

47 Nuko umwami abwira Daniyeli ati “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w'abami kandi ni yo ihishura ibihishwe, kuko ishoboye guhishura ibyo byahishwe.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

47 Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:47
34 Iomraidhean Croise  

Nuko abwira Yozefu ati: “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n'ubushishozi kukurusha.


Nāmani ari kumwe n'abagaragu be aherako agaruka kwa Elisha wa muntu w'Imana, ahagarara imbere ye aravuga ati: “Uhereye ubu menye ko ku isi yose nta yindi Mana ibaho uretse Imana ya Isiraheli. Ndakwinginze akira impano umugaragu wawe nakuzaniye.”


Abatambyi ibagira abatindi, abategetsi bakomeye irabahanantura.


Nimushimire Imana ikomeye kuruta imana zose, koko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.


Nimushimire Umutegetsi ukomeye kuruta abategetsi bose, koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.


Abami bose bazamwikubita imbere, amahanga yose azamuyoboka.


Zaburi ya Asafu. Imana iganje mu ikoraniro rinini, yacyashye abacamanza bigira nk'imana iti:


Koko Uhoraho arakomeye, akwiye gusingizwa bihebuje, ni we ukwiye kubahwa kuruta izindi mana zose.


Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Tiri ngiye kuyiteza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, umwami w'abami azaza aturutse mu majyaruguru, azazana amafarasi n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi hamwe n'ingabo nyinshi.


“Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n'Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo.


Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru


Ni yo ihishura amabanga n'ibihishwe kure, ni yo izi ibiri mu mwijima, aho iri harangwa n'umucyo.


Nyamara nyagasani, hari Imana yo mu ijuru isobanura amayobera, ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza. Dore ibyo weretswe mu nzozi uryamye.


“Nyagasani, igihe wari uryamye wagejejweho ibizabaho mu gihe kizaza, Imana ihishura amayobera ni yo yabikumenyesheje.


Naho jye icyatumye mpishurirwa ayo mayobera si uko ndusha abandi ubwenge, ahubwo kwari ukugira ngo ushobore gusobanurirwa inzozi ziguhangayikishije.


“Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.


Noneho nimwumva bavugije ihembe n'imyironge, n'inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'iningiri n'amakondera hamwe n'ibindi bikoresho byose bya muzika, mukemera kwikubita hasi mukaramya ishusho nacurishije nta cyo nzabatwara. Naho nimutayiramya murahita mujugunywa mu itanura rigurumana. Mbese hari imana yabasha kubankura mu maboko?”


Nebukadinezari aravuga ati: “Nihasingizwe Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, yo yohereje umumarayika wayo igakiza abagaragu bayo bayizera. Baciye ku itegeko ryanjye, bahara amagara yabo aho gukorera no kuramya izindi mana zitari Imana yabo!


None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”


Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.


Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo


Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora, atabanje kugihishurira abagaragu be b'abahanuzi!


Ibihishwe mu mutima we bizashyirwa ahagaragara, maze yikubite hasi aramye Imana avuge ati: “Koko Imana iri kumwe namwe.”


Uhoraho Imana yanyu ni Imana irusha izindi zose gukomera, ni Umwami ugenga abami bose, ni Imana ikomeye y'imbaraga nyinshi ifite igitinyiro. Ifata abantu bose kimwe kandi ntigurirwa.


Imana nyir'ugusingizwa kandi ishobora byose, yo Mwami ugenga abami ikaba n'Umutegetsi ugenga abategetsi, izabikora igihe cyabyo kigeze.


“Uhoraho ni we Mana nyamana! Uhoraho Imana nyamana ni we ubizi, ndetse n'Abisiraheli bose babimenye! Niba twarigometse ku Uhoraho tugahemuka, muhite muturimbura!


Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w'indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w'abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu.


Bazarwanya Umwana w'intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n'Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n'abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.”


Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan