Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:39 - Bibiliya Ijambo ry'imana

39 Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

39 Kandi uzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanije n'ubwawe gukomera, kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw'imiringa butegeke isi yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

39 Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:39
14 Iomraidhean Croise  

Nabwiye Sirusi nti: ‘Uri umushumba unkorera.’ Azasohoza icyo nifuza cyose, azategeka ati: ‘Yeruzalemu nisanwe, Ingoro niyongere yubakwe.’ ”


Nuko arambaza ati: “Ese uzi icyatumye nza kukureba? Ni ukugira ngo nkumenyeshe ibyanditswe mu Gitabo cy'Ukuri. Ariko mu mwanya ngomba gusubira kurwanya ikinyabutware cyo mu Buperesi, kandi nimara kugenda ikinyabutware cyo mu Bugereki kizahita kiza. Ni jye jyenyine urwana na byo, uretse Mikayeli umumarayika murinzi wanyu untabara.


Umutwe waryo wari izahabu inoze, igituza n'amaboko byari ifeza, inda n'amatako byari umuringa,


Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.


hanyuma hazakurikiraho ubundi bwa kane bukomeye nk'icyuma. Nk'uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabijanjagura, ni ko n'ubwo bwami buzamenagura bukajanjagura ubwo bundi.


Nuko wa wundi arambwira ati: “Igikōko cya kane gishushanya ubwami bwa kane buzaba buri ku isi butameze nk'ubundi bwose, buzigarurira isi yose buribate abayituye, bubarimbure.


Impfizi y'intama wabonye ifite amahembe abiri ishushanya ubwami bw'Abamedi n'Abaperesi.


Naho isekurume y'ihene ishushanya ubwami bw'Abagereki. Ihembe rikomeye riri hagati y'amaso yayo rishushanya umwami wabo w'ingenzi.


irya gatatu ryakururwaga n'ay'ibitare, naho irya kane rigakururwa n'amafarasi y'ibihogo by'umusengo.


Igare rikururwa n'amafarasi y'imikara rirerekeza mu gihugu cyo mu majyaruguru, amafarasi y'ibitare ari burikurikire. Naho amafarasi y'imisengo arerekeza mu gihugu cyo mu majyepfo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan