Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:38 - Bibiliya Ijambo ry'imana

38 Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

38 yaguhaye n'inyamaswa zo mu gasozi n'ibisiga byo mu kirere by'aho abantu baba hose, ibishyira mu kuboko kwawe ngo ubitegeke byose. Nuko nyagasani, wa mutwe w'izahabu ni wowe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

38 Yaguhaye gutegeka abantu n'inyamaswa n'inyoni aho biba hose, ikugira umutware wabyo byose, bityo ni wowe wa mutwe w'izahabu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:38
10 Iomraidhean Croise  

Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose, hamwe n'abantu bose bo mu bihugu n'amahanga yose yategekaga, n'ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n'imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:


Nyagasani amugabiza Yoyakimu umwami w'u Buyuda, n'ibikoresho bimwe byo mu Ngoro y'Imana. Nuko Nebukadinezari abijyana muri Babiloniya mu ngoro y'ibigirwamana bye, aba ari ho abishyingura.


Umutwe waryo wari izahabu inoze, igituza n'amaboko byari ifeza, inda n'amatako byari umuringa,


Ubwami bwawe buzakurikirwa n'ubundi bwami budahwanyije n'ubwawe gukomera, kandi hazaza ubundi bwa gatatu bugereranywa n'umuringa buzategeka isi yose,


Cyari gifite amababi atoshye n'imbuto nyinshi, ku buryo buri wese yasoromagaho izo kurya. Inyamaswa ziberaga munsi yacyo, kandi ibisiga bikarika mu mashami yacyo.


Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro.


Icya mbere cyasaga n'intare, kandi gifite amababa nk'aya kagoma, ngiye kubona mbona bagikuyeho amababa, gihagarara ku maguru cyemye nk'umuntu kandi gihabwa ubwenge nk'ubw'umuntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan