Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:37 - Bibiliya Ijambo ry'imana

37 “Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

37 Nuko wowe nyagasani, uri umwami w'abami. Imana yo mu ijuru yaguhaye ubwami n'ubushobozi n'imbaraga n'icyubahiro,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

37 “Nyagasani mwami w'abami, Imana nyir'ijuru yaguhaye ubwami n'ububasha n'imbaraga n'ikuzo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:37
32 Iomraidhean Croise  

Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya ibwami usumba uwo aha abandi bami bari i Babiloniya.


“Uku ni ko umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ”


“Uku ni ko Sirusi umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kuyubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda.


“Kuri Ezira umutambyi n'umwigishamategeko y'Imana nyir'ijuru. Jyewe Aritazeruzi umwami, ndakuramutsa.


Ntimukishingikirize ku gutungwa n'amahugu, ntimukaniratane ibyo mwambuye ku ngufu. Nubwo umutungo wanyu wakwiyongera, ntukabatware umutima.


Ni jye ushoboza abami gutegeka, nshoboza abacamanza guca imanza zitabera.


Umwami wa Ashūru aravuga ati: “Mbese, abagaba b'ingabo zanjye bose si abami?


Uhoraho aravuga ati: “Mwa baturage b'i Babiloni mwe, nimwicare mwumirwe mwibere mu mwijima, koko rero Babiloni ntizongera kwitwa umwamikazi w'amahanga.


Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by'aya mahanga yose umuzigo w'ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n'inyamaswa.”


Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose, hamwe n'abantu bose bo mu bihugu n'amahanga yose yategekaga, n'ibihugu byose yatwaraga bateye Yeruzalemu n'imijyi yose iyikikije. Icyo gihe Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:


Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Tiri ngiye kuyiteza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, umwami w'abami azaza aturutse mu majyaruguru, azazana amafarasi n'amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi hamwe n'ingabo nyinshi.


Nyagasani amugabiza Yoyakimu umwami w'u Buyuda, n'ibikoresho bimwe byo mu Ngoro y'Imana. Nuko Nebukadinezari abijyana muri Babiloniya mu ngoro y'ibigirwamana bye, aba ari ho abishyingura.


“Nyagasani, wagiye kubona ubona ishusho rinini. Koko ryari rinini bikabije, rirabagirana cyane kandi kurireba byari biteye ubwoba.


“Ku ngoma z'abo bami, Imana nyir'ijuru izashyiraho ubwami buzahoraho ntibuhangūke kandi nta wuzabwigarurira. Ubwo bwami buzarimbura butsembe ubundi bwami bwose bwabubanjirije, maze bwo buhoreho iteka ryose.


Nyagasani rero, icyo giti ni wowe gishushanya. Warakomeye uba ikirangirire, ikuzo ryawe rigera ku ijuru n'ubutegetsi bwawe bugera ku mpera z'isi.


Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.


Nyamara Umwami Nebukadinezari yaje gukabya inzozi.


Nuko ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b'i Babiloni, kugira ngo bansobanurire inzozi narose.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


None jyewe Nebukadinezari, ndaramya Umwami nyir'ijuru, ndamusingiza ndamwogeza. Ibyo akora byose biratunganye, arangwa n'ubutabera, ni we ubasha gucisha bugufi abirasi.


Nyagasani, dore Imana Isumbabyose yahaye umukurambere wawe Nebukadinezari kwima ingoma no gukomera, imuha n'ikuzo n'icyubahiro.


Ahabwa ubutegetsi n'ikuzo n'ubwami kandi abantu b'amoko yose n'ab'amahanga yose n'abavuga indimi izo ari zo zose baramuyoboka. Ubutegetsi bwe ni ubutegetsi bw'iteka butazashira, kandi ingoma ye ntizahangūka.


Naho bagurira ibihugu by'amahanga, ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane. Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato.


Ntutureke ngo tugwe mu byadushuka, ahubwo udukize ikibi, [kuko ubwami n'ubushobozi n'ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amina.]’


Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n'Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”


Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w'indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w'abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu.


Bazarwanya Umwana w'intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n'Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n'abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.”


Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”.


“Nyagasani Mana yacu, ni wowe ukwiye guhabwa ikuzo n'icyubahiro n'ububasha, koko ni wowe waremye ibintu byose. Byaremwe ku bushake bwawe, ni wowe ubibeshaho.”


Bavuga cyane bati: “Umwana w'intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n'ubukungu, n'ubwenge n'imbaraga, n'icyubahiro n'ikuzo no gusingizwa.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan