Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Ni yo ihishura amabanga n'ibihishwe kure, ni yo izi ibiri mu mwijima, aho iri harangwa n'umucyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Kandi ihishura ibihishwe by'ahatagerwa, izi n'ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Ni yo ihishura amabanga n'ibihishwe kure, ni yo izi ibiri mu mwijima, aho iri harangwa n'umucyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:22
37 Iomraidhean Croise  

Yozefu asubiza umwami ati: “Si jye, ahubwo Imana ni yo iri buguhe igisubizo kiguhesha amahoro.”


Ikuraho umwijima w'ikuzimu, iwukuraho ikawusimbuza umucyo.


Imana ireba ibiri ikuzimu, aho ikuzimu ntihihisha amaso yayo.


wambaye umucyo nk'umwitero. Wahanitse ijuru nk'ubamba ihema.


Amabanga y'Uhoraho ayahishurira abamwubaha, ibyo yabasezeranyije ni byo abibutsa.


Urabazimanira ukabahundazaho ibyiza byawe, ubagirira ubuntu busendereye nk'uruzi.


Ni nde umeze nk'umunyabwenge wasobanura ibi bintu? Ubwenge bw'umuntu butuma acya mu maso, bugasibanganya umubabaro we.


Ngaho nibize bidutekerereze ibigiye kuba, nibidutekerereze ibyabaye kera, bityo tubizirikane tumenye ingaruka zabyo, cyangwa nimutumenyeshe icyo bisobanura.


Ni nde se watangaje ibingibi kuva kera? Ni nde kugira ngo tubimenye? Ni nde wabanje kubitangaza ngo tuvuge tuti: “Ibyo yavuze ni ukuri?” Koko rero nta n'umwe muri mwe wabitangaje, nta n'umwe wumvise imvugo yanyu.


Dore ibyo nababwiye kera byarasohojwe, none ndababwira ibishya, mbibamenyesheje bitaraba.


Ni jye wahanze urumuri ndema n'umwijima, ni jye utanga amahirwe ngateza n'amakuba, ni jye ubwanjye Uhoraho ukora ibyo byose.


Mbese hari aho umuntu yanyihisha simubone? Ese ntimuzi ko mba hose, mu ijuru no ku isi?”


“Ntabaza nzagutabara nkwereke ibintu bitangaje kandi bihishwe, utigeze umenya.


Icyo utubaza kiraruhije, kuko imana zonyine ari zo zabasha kukiguhishurira kandi ntizituye mu bantu.”


Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru


Umwami abwira Daniyeli ati: “Mu by'ukuri Imana yanyu ni yo Mana irusha izindi zose gukomera, ni yo itegeka abami kandi igahishura amayobera! Koko ni yo yagushoboje kumpishurira aya mayobera.”


Mu gihugu cyawe hari umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Ku ngoma y'umukurambere wawe basanze afite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge nk'iby'imana. Umukurambere wawe, Umwami Nebukadinezari yamugize umutware w'abanyabugenge n'abapfumu, n'abahanga mu by'inyenyeri n'abazi kuragura. Nyagasani, uwo mukurambere wawe yabigenje atyo


Numvise ko ukoreshwa n'umwuka w'imana, kandi ko ufite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge bidasanzwe.


Naho abandi igituma mbabwira nkoresheje imigani ni uko bareba ariko ntibabone, batega amatwi ariko ntibumve kandi ntibasobanukirwe.


Jambo ni we rumuri nyakuri rwaje ku isi, maze rumurikira umuntu wese.


Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?” Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.” Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye!


Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”


Ni cyo gituma mutagomba kugira uwo mucira urubanza igihe kitaragera. Mutegereze ko Nyagasani azaza agashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza ibyo abantu bibwira. Ubwo ni bwo Imana izaha umuntu wese ishimwe rimukwiriye.


Ni ibanga ritigeze rimenyeshwa abantu ba kera, ariko ubu Imana yarihishuriye intore zayo z'Intumwa n'abahanuzi, ikoresheje Mwuka wayo.


Uhoraho yagize umujinya n'uburakari bwinshi, abirukana mu gihugu cyabo bajya mu kindi, aho bakiri na n'ubu.”


Ni yo yonyine ihoraho ituye mu mucyo utegerwa, nta muntu wigeze ayibona kandi ntawe ubasha kuyibona. Ikuzo n'ububasha buhoraho bibe ibyayo. Amina.


Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze.


Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.


Ubutumwa twumvanye Yezu Kristo ari na bwo tubatangariza, ni uko Imana ari urumuri kandi ko nta mwijima na mba uba muri yo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan