Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 2:21 - Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Ni yo inyuranya ibihe n'imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 2:21
40 Iomraidhean Croise  

Abantu bo mu mahanga yose bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye.


Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera.


Uhoraho aguhe ubwenge n'ubushishozi, kugira ngo uzabashe gutegeka Isiraheli ukurikiza Amategeko y'Uhoraho Imana yawe.


Havugwamo kandi n'iby'ubutegetsi bwe n'ubutwari bwe, n'ibyamubayeho byose n'ibyabaye kuri Isiraheli, no ku ngoma zose z'ibihugu byari bimukikije.


Umwami yari asanzwe ageza ikibazo cyose kirebana n'amategeko n'ubutabera ku bajyanama, n'abahanga mu by'amategeko n'umuco w'igihugu.


Inyaga abami ubutegetsi, ibagira inkoreragahato.


Namwujuje Mwuka wanjye kugira ngo agire ubuhanga n'ubuhanzi n'ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi:


Nitoranyirije kandi Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, ndetse hari n'abandi banyabukorikori nahaye ubwenge, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose.


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.


Nihashira imyaka abami b'ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w'umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y'igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n'umwana we n'abaja yavanye iwabo n'abamushyigikiye bose bazicwa.


avuga ati: “Imana nisingizwe iteka ryose! Koko ubwenge n'ubushobozi ni ibyayo.


Mana ya ba sogokuruza ndakuramya, ndagusingiriza ko wampaye ubwenge n'ubushobozi! None umaze kuduha icyo twagusabye, uduhishuriye inzozi z'umwami.”


Nimutambwira iby'izo nzozi narose, mwese muzahanwa kimwe. Mwahuje umugambi mubi wo kumbeshya ngo murebe ko hagira igihinduka. Ngaho nimumbwire inzozi narose, ndamenya ko mushobora no kuzisobanura.”


Iryo teka ryanyujijwe ku bamarayika baziranenge bararitangaza, kugira ngo ibyaremwe byose bimenye ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu. Ni yo ibugabira uwo ishaka, ikabuha ndetse n'uworoheje.’


Wabonye igiti cyakuze kandi gikomeye, ubushorishori bwacyo bwageraga ku ijuru kandi cyitegeye abo ku isi yose.


Ugiye kwirukanwa mu bantu ubane n'inyamaswa. Imyaka irindwi yose uzajya urisha nk'amatungo, utondweho n'ikime. Amaherezo uzemera ko Isumbabyose ari yo igenga ubutegetsi bw'abantu ikabuha uwo ishaka.


Kuri we abatuye isi bose ni ubusa, ingabo zo mu ijuru n'abatuye isi abakoresha uko ashaka. Ntawe ubasha kumukoma mu nkokora, ntawe ubasha kumuvuguruza.


Azatuka Isumbabyose kandi azatoteza intore zayo, azafata umugambi wo guhindura iminsi mikuru n'amategeko byayo. Uwo mwami azatoteza intore z'Imana igihe cy'imyaka itatu n'igice.


Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza.


Buri muntu niyemere kugengwa n'abategetsi kuko nta butegetsi buriho butaturutse ku Mana, n'abategetsi bariho ni yo yabubahaye.


Imana ubwayo ni yo yabahaye kuba muri Kristo Yezu, ni we utubera ubwenge buva ku Mana n'ubutungane n'ubuziranenge n'ugucungurwa.


Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.


Niba muri mwe hari ubuze ubwenge nasabe Imana ibumuhe, kuko iha bose itītangira kandi idacyurira umuntu.


Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n'Umutegetsi ugenga abategetsi”.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan