Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 12:10 - Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Abantu benshi baziboneza babe abere n'intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Benshi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n'umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Abantu benshi baziboneza babe abere n'intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 12:10
37 Iomraidhean Croise  

Umunyabwenge wese niyite kuri ibyo, abantu na bo nibazirikane ko Uhoraho agira neza.


Ndi umunyabyaha kuva nkivuka, ndetse ndi we kuva mama akinsama.


Umunyabwenge na we imwungura ubumenyi, naho umuhanga imwungura ubushishozi bwo kuyoborwa.


Uhoraho aravuze ati: “Nimuze, nimuze twumvikane. Ibicumuro byanyu bitukura nk'indubaruba, nyamara muzera nk'inyange. Naho byaba bitukura cyane muzera de.


Nzabuhagiza amazi meza maze mbahumanure, kandi nzabakiza ubwandure bwanyu bwose n'ibigirwamana byanyu byose.


Nyamara amazi yo mu bishanga byaho ntazahinduka ngo abe meza, azakomeza kubamo umunyu.


Abazi gushishoza muri bo bazatoza benshi, ariko muri icyo gihe bamwe muri bo bazicishwa inkota cyangwa umuriro, abandi bafatwe mpiri kandi ibyabo binyagwe.


Bamwe mu bazi gushishoza bazicwa, bitume bagenzi babo bitunganya biboneze babe abere bategereje ko icyo gihe cy'ibyago gishira, dore ko igihe cyagenwe kizaba kitaragera.


Abazi gushishoza bazarabagirana ubwiza nk'ikirere, bazahora bererana nk'inyenyeri iteka ryose kubera ko batumye abantu benshi baba intungane.


Abefurayimu ntaho bazaba bagihuriye n'ibigirwamana. Ni jye uzita ku masengesho yabo mbarinde. Nzahora mbamereye nk'igiti gitoshye mbugamishe. Ni jye ubaha uburumbuke.”


Abo bagize kimwe cya gatatu nzabagerageza, mbatunganye nk'uko ifeza n'izahabu bitunganyirizwa mu muriro w'uruganda. Bazanyambaza nanjye mbahe icyo basaba. Nzababwira nti: ‘Muri ubwoko bwanjye.’ Na bo bazavuga bati: ‘Uhoraho ni we Mana yacu.’ ”


Azamera nk'ushongesha ifeza ayitunganya. Koko rero nk'uko umucuzi ashongesha ifeza n'izahabu abitunganya, ni ko Nyagasani azaboneza abakomoka kuri Levi. Bityo babone gutura Uhoraho amaturo aboneye.


Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry'ubwami bw'Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n'imigani,


Yezu aherako arababwira ati: “Mwa bapfu mwe mutinda kwemera ibyo abahanuzi bavuze byose!


Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?” Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”


Umuntu wese ukunda gukora ibyo Imana ishaka azamenya ko ibyo nigisha bituruka ku Mana, cyangwa ko ari ibyo nihangiye.


Ukomoka ku Mana atega amatwi ibyo Imana ivuga, mwebwe rero igituma mutabitega amatwi ni uko mudakomoka ku Mana.”


Bamwe muri mwe ni ko mwari mumeze ariko ubu mwamaze kuhagirwa, mugirwa intore z'Imana, muba n'intungane, mubikesheje Nyagasani Yezu Kristo na Mwuka w'Imana yacu.


Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.


Ni we witanze kugira ngo aducungure, atuvane mu bugome bwose kandi ngo atweze, atugire abantu be bwite bafite ishyaka ryo gukora ibyiza.


Ba data baduhanaga uko babyumvaga na bwo by'igihe gito, naho uguhana kw'Imana Data bidufitiye akamaro ko kugira ngo tugire uruhare ku buziranenge bwayo.


Mwiyejesheje kumvira ukuri kw'Imana kugira ngo mukundane bya kivandimwe, nta buryarya. Nuko rero mushishikarire gukundana mubikuye ku mutima,


Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n'ikuzo n'icyubahiro.


Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!


maze batuka Imana nyir'ijuru kubera ububabare n'ibisebe bafite. Nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bareke ibibi bakora.


Ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zihetswe n'amafarasi y'ibitare, kandi zambaye imyenda inoze y'igitare ikenkemuye.


Yemerewe kwambara umwenda mwiza unoze, ukenkemuye kandi urabagirana. Uwo mwenda unoze ushushanya ibikorwa bitunganiye Imana by'intore zayo.”


Inkozi y'ibibi yose nigumye ikore ibibi, n'uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n'umuziranenge agumye abe umuziranenge.”


Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n'umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n'imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n'umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe.


N'ubundi hari umugani w'aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan