Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 11:32 - Bibiliya Ijambo ry'imana

32 Umwami ubwe azareshya abataye Isezerano ry'Imana abiyegereze. Ariko abazi Imana bazishyira hamwe bihagarareho kigabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

32 Abaca mu isezerano azabayobesha kubashyeshyenga, ariko abantu bazi Imana yabo bazakomera bakore iby'ubutwari.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

32 Umwami ubwe azareshya abataye Isezerano ry'Imana abiyegereze. Ariko abazi Imana bazishyira hamwe bihagarareho kigabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 11:32
27 Iomraidhean Croise  

“Naho wowe Salomo mwana wanjye, umenye Imana yanjye, uyikorere utizigamye kandi ubikuye ku mutima. Uhoraho agenzura imitima akamenya ibyo abantu batekereza. Numushaka uzamubona, ariko numureka na we azakureka iteka ryose.


Nimujya mwumva impanda ivuze, mujye mudutabara muze aho ivugiye. Imana yacu na yo izaturwanirira.”


Uhoraho ni ubuhungiro bw'abarengana, ni we buhungiro mu gihe cy'amakuba.


Umushinjabinyoma azahanwa nta kabuza, umubeshyi na we ntazidegembya.


Umubeshyi yanga abo yahemukiye, naho imvugo iryarya ikurura urupfu.


Ntawe uzongera kwigisha mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati: ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru. Nzabababarira ibicumuro byabo kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”


“Nyuma y'ibyo hazaza umuntu usuzuguritse, aze atunguye abantu maze yime ingoma muri Siriya akoresheje uburiganya, ariko ntazahabwa icyubahiro gikwiye umwami.


Muri iryo yicwa abenshi bazabagoboka nubwo bazaba bikurikiriye inyungu zabo, bityo abayoboke b'Imana bazatabarwa akanya gato.


Naho abantu banjye nzabagira ibihangange, bakore ibinshimisha.” Uko ni ko Uhoraho avuze.


Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo.


Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!


Nuko buri wese ahabwa ikanzu yera, kandi barabwirwa ngo bagende baruhuke ikindi gihe gito, kugeza ubwo umubare w'abagaragu bagenzi babo n'abavandimwe babo uzaba ushyitse, ari bo bagombaga kuzicwa kimwe na bo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan