Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 11:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Ingabo zizasandara imbere ye nk'umwuzure ariko ntizizashobora kumutsinda, azazitsemba zose, azica n'Umutambyi mukuru wubahiriza Isezerano ry'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Ingabo zizatemba imbere ye nk'umwuzure zimenagurike, ndetse n'umutware w'isezerano na we ni uko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Ingabo zizasandara imbere ye nk'umwuzure ariko ntizizashobora kumutsinda, azazitsemba zose, azica n'Umutambyi mukuru wubahiriza Isezerano ry'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 11:22
11 Iomraidhean Croise  

Muravuga muti: “Twagiranye isezerano n'urupfu, twahanye igihango n'ikuzimu. Bityo icyago nikiza ntikizatugeraho, twishingikirije ku kinyoma n'uburiganya.”


“Abahungu b'uwo mwami bazakoranya ingabo nyinshi cyane zigabe ibitero, zisandare ku mupaka nk'umwuzure. Zizarwana inkundura kugeza ubwo zizigarurira ikigo ntamenwa cy'abanzi.


Azagirana amasezerano n'abantu benshi hanyuma abariganye, bityo ubutegetsi bwe buzakomera bushingiye ku bantu bake.


Kubera uburyarya bwe, ibinyoma bye bizamuhira, azigira igihangange. Azarimbura abantu birāye bibwira ko ari amahoro, ndetse azarwanya Umwami w'abami! Nyamara amaherezo azicwa bitavuye ku muntu.


Nyuma y'iyo myaka magana ane na mirongo itatu n'ine, ni bwo uwashyizweho bamusīze amavuta azicwa agakurwaho. Umurwa n'Ingoro yawo bizarimburwa n'ingabo z'umutegetsi uzaza. Ariko uwo mutegetsi na we azatsembwaho nk'utwawe n'umwuzure, kandi kugeza ku iherezo byemejwe ko hazaba ari intambara kirimbuzi.


Ni cyo gituma isi izatingita, abatuye mu gihugu bose bazaboroga, igihugu cyose kizatsikira giterwe hejuru, kizamera nk'uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.”


Nyagasani Uhoraho Nyiringabo atunga isi urutoki igatingita, abatuye igihugu bose baraboroga, igihugu cyose kiratsikira kigaterwa hejuru, kimera nk'uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.


Nyamara Ninive azayiteza umwuzure ayirimbure, abanzi be azabakurikirana abamarire ku icumu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan