Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 10:1 - Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w'i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy'ukuri, ari cyo ntambara zikomeye. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 10:1
28 Iomraidhean Croise  

Izo nzozi warose incuro ebyiri, zerekana ko ibyo zisobanura byategetswe n'Imana kandi ko izabisohoza bidatinze.


Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati:


Abisiraheli bahemba ifeza abafundi babāzaga amabuye, kimwe n'ababāzaga za mwikorezi. Byongeye kandi baha Abanyasidoni n'Abanyatiri ibyokurya n'ibyokunywa n'amavuta y'iminzenze, kugira ngo na bo babazanire ibiti by'amasederi byo muri Libani, bakabicisha mu nyanja bakabigeza i Yope. Ibyo babikoze bashingiye ku burenganzira bahawe na Sirusi umwami w'u Buperesi.


Zerubabeli na Yeshuwa n'abandi batware b'amazu y'Abisiraheli barabasubiza bati: “Nta cyo duhuriyeho cyatuma dufatanya kubaka Ingoro y'Imana yacu. Twebwe ubwacu dukurikije itegeko twahawe na Sirusi umwami w'u Buperesi, ni twebwe tuzubaka Ingoro y'Uhoraho Imana ya Isiraheli.”


Bagurira abajyanama b'ibwami kugira ngo badindize imishinga y'Abayahudi. Biba bityo uhereye ku ngoma ya Sirusi ukageza ku ya Dariyusi, abami b'u Buperesi.


Abakuru b'Abayahudi batewe inkunga n'ubutumwa bwa Hagayi n'ubw'umuhanuzi Zakariya ukomoka kuri Ido, bakomeza kubaka kandi imirimo y'ubwubatsi itera imbere. Nuko Ingoro barayuzuza nk'uko Imana ya Isiraheli yategetse, bakurikije iteka rya Sirusi n'irya Dariyusi, n'irya Aritazeruzi abami b'u Buperesi.


“Mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma, yaciye iteka ryerekeye Ingoro y'Imana y'i Yeruzalemu agira ati: “I Yeruzalemu hagomba kongera kubakwa Ingoro y'Imana hakajya hatambirwa ibitambo, kandi urufatiro rwayo rusanwe. Iyo Ngoro izagire metero makumyabiri n'indwi z'uburebure na metero makumyabiri n'indwi z'ubugari.


Nabwiye Sirusi nti: ‘Uri umushumba unkorera.’ Azasohoza icyo nifuza cyose, azategeka ati: ‘Yeruzalemu nisanwe, Ingoro niyongere yubakwe.’ ”


Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.


Daniyeli akomeza gukora ibwami kugeza mu mwaka wa mbere Umwami Sirusi ari ku ngoma.


Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.


Bityo naje kugira ngo ngusobanurire ibigomba kuba ku bwoko bwawe mu minsi izaza, kuko ibyo weretswe byerekeye iyo minsi.”


Arongera ati: “Reka ngusobanurire uko bigiye kugenda. Abami batatu bagiye gusimburana ku ngoma y'u Buperesi, bazakurikirwa n'uwa kane uzabarusha ubukire. Namara kugira ububasha buhagije kubera ubukire bwe, azakoranya abantu bose barwanye u Bugereki.


Naho rero wowe Daniyeli, iki gitabo gifungishe ikimenyetso kugira ngo ubutumwa burimo bubikwe neza kugeza igihe cy'imperuka. Bityo kizaramba gisomwe n'abantu benshi barusheho gusobanukirwa.”


Aransubiza ati: “Daniyeli we, igendere! Ubutumwa naguhaye ubugire ibanga kuzageza igihe cy'imperuka.


Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.


Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi.


kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”


Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Impano ushaka kumpa uzigumanire, n'ibihembo wangeneye ubihe abandi! Nyamara iriya nyandiko ndayigusomera nyigusobanurire.


Ni yo irokora igakiza, ni yo itanga ibimenyetso igakora ibitangaza, ibikora mu ijuru no ku isi. Ni yo yakuye Daniyeli mu nzara z'intare.”


Numva ijwi ry'umuntu riturutse ku ruzi rwa Ulayi rimubwira riti: “Gaburiyeli we, sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”


Ni yo mpamvu ibitambo bya buri mugoroba na buri gitondo bitazatambwa. Icyakora ibyo weretswe ubigire ibanga kuko byerekeye ibihe bizaza kera.”


Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.”


Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika ibi: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bw'Umwana w'intama.” Yungamo ati: “Ubwo ni ubutumwa bw'ukuri buvuye ku Mana.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan