Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nuko uwo mutware w'inkone abahimba amazina: Daniyeli amwita Beluteshazari, na Hananiya amwita Saduraka, na Mishayeli amwita Meshaki, na Azariya amwita Abedenego.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:7
13 Iomraidhean Croise  

Umwami ahimba Yozefu izina ry'irinyamisiri Safunatipaneya, amushyingira Asinati umukobwa wa Potifera w'umutambyi wo mu mujyi wa Oni. Yozefu yatangiye gukorera umwami wa Misiri amaze imyaka mirongo itatu avutse. Yavaga ibwami agatambagira igihugu cyose.


Hanyuma Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya, aba ari na we usimbura se ku ngoma. Neko amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi amujyana mu Misiri ari na ho yaguye.


Nebukadinezari yimika Mataniya se wabo wa Yoyakini amugira umwami, maze izina rye ararihindura amwita Sedekiya.


Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.


Umwami Nebukadinezari ategeka Ashipenazi umutware w'ibyegera bye, kuzana bamwe mu basore b'Abisiraheli bo mu muryango w'umwami n'abo mu miryango y'ibikomangoma.


Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.


Umwami abaza Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ati: “Mbese ushobora kumbwira inzozi narose n'icyo zisobanura?”


Daniyeli asaba umwami guha Shadaraki na Meshaki na Abedinego ubutegetsi bw'intara ya Babiloni. Daniyeli we yigumira ibwami.


Bigeze aho haza Daniyeli, bahimbye Beliteshazari bamwitiriye imana nsenga. Ni umuntu ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge. Nuko murotorera inzozi zanjye nti:


Igiti kirakura kirakomera, ubushorishori bwacyo bugera ku ijuru kandi cyitegeye abo ku mpera z'isi.


kubera ko bari bamusanganye ubwenge budasanzwe n'ubumenyi n'ubushishozi, yashoboraga no gusobanura inzozi no guhishura amayobera, no gutanga ibisubizo by'ibyananiranye. Uwo muntu yitwa Daniyeli, umwami yamuhimbye Beliteshazari, none nibamuhamagare asobanure iriya nyandiko.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan