Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:19 - Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Bahageze umwami aganira na bo, ariko mu bandi bose ntihabonetse uhwanye na Daniyeli na Hananiya, na Mishayeli na Azariya. Ni cyo cyatumye abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Umwami abonana na bo, maze mu bandi bose ntihaboneka uhwanye na Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya. Nuko abagira abakozi be.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:19
11 Iomraidhean Croise  

Eliya w'i Tishibi y'i Gileyadi abwira Umwami Ahabu ati: “Ndahiye Uhoraho Imana y'Abisiraheli nkorera, ndavuze nti: ‘Muri iyi myaka itaha ntihazagwa ikime cyangwa imvura keretse mbitegetse.’ ”


Nubona umunyamwete ku murimo, uwo muntu azakorera abami, koko ntazakorera abantu basuzuguritse.


Uhoraho aransubiza ati: “Nungarukira nzakugarura, nzongera nkugire umugaragu wanjye. Nuvuga amagambo nyayo atari amahomvu, uzongera umbere umuhanuzi. Abantu bazakugana, nyamara si wowe uzabasanga.


Iyo myaka itatu umwami yavuze ishize, umutware w'ibyegera abazanira Umwami Nebukadinezari.


Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y'umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw'Abanyababiloniya n'ibyanditse mu bitabo byabo.


Umwami ategeka ko buri munsi babagaburira ku byokurya bamutekeye no kuri divayi bamugeneye. Bagombaga kwigishwa imyaka itatu, bayirangiza bakaba abakozi b'umwami.


Muri abo basore harimo Daniyeli na Hananiya na Mishayeli na Azariya b'Abayuda.


Umutware w'ibyegera abahimba amazina: Daniyeli amuhimba Beliteshazari, Hananiya amuhimba Shadaraki, Mishayeli amuhimba Meshaki naho Azariya amuhimba Abedinego.


Amaze guca iteka ryo kwica abanyabwenge, bajya gufata Daniyeli na bagenzi be kugira ngo na bo babice.


None ntegetse ab'amahanga yose n'ab'amoko yose, n'abavuga indimi izo ari zo zose, ko uzavuga nabi Imana ya Shadaraki na Meshaki na Abedinego, azatemagurwa n'inzu ye igahindurwa aho bamena imyanda. Erega nta yindi mana ishobora gukiza nka yo.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan