Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:17 - Bibiliya Ijambo ry'imana

17 Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

17 Maze abo basore uko ari bane, Imana ibaha kujijuka no kuba abahanga mu byo bigishwa no mu by'ubwenge, ariko Daniyeli yagiraga ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa byose no gusobanura inzozi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

17 Imana yahaye abo basore bane ubumenyi no gusobanukirwa ibyanditse mu bitabo no kugira ubwenge, Daniyeli we yari yarahawe no gusobanura inzozi n'amabonekerwa yose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:17
36 Iomraidhean Croise  

ibyo usabye ndabiguha. Nguhaye ubwenge n'ubushishozi, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.


Abisiraheli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza, baramwubaha kubera ko biboneye ko Imana yamuhaye ubwenge, kugira ngo ace imanza zitabera.


Ndagusaba ubwenge n'ubushishozi kugira ngo nshobore kuyobora neza aba bantu. Naho ubundi sinabasha gutegeka abantu bawe bangana batya.”


Ni yo mpamvu nzaguha ubwenge n'ubushishozi, ndetse nzakongereraho ubutunzi n'ubukire n'ikuzo, ku buryo nta wundi mwami mu bakubanjirije n'abazagukurikira uzahwana nawe.”


Yagerageje kuyoboka Imana mu gihe cyose cy'imibereho ya Zekariya, wamwigishaga kubaha Imana. Nuko Uhoraho amuha umugisha.


Koko rero mu muntu wese harimo umwuka, umwuka wa Nyirububasha utanga ubumenyi.


Koko rero Uhoraho ni we utanga ubwenge, ni we utanga ubumenyi n'ubushishozi.


Umuntu ushimisha Imana imuha ubwenge n'ubumenyi n'umunezero. Naho umunyabyaha imuha umurimo wo kurundanya ubukungu buzahabwa ushimisha Imana. Ibyo na byo nasanze ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.


Iyo mikorere ayikomora ku Mana ye, Imana ni yo iyimwigisha.


Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura.


Iyo myaka itatu umwami yavuze ishize, umutware w'ibyegera abazanira Umwami Nebukadinezari.


Ku bintu byose umwami yababazaga bigomba ubwenge n'ubushishozi, yasangaga babirusha incuro icumi abanyabugenge n'abapfumu bose bo mu gihugu cye.


Ntibagombaga kugira ubusembwa ku mubiri ahubwo bagombaga kugira uburanga, bagombaga kuba bajijutse, bafite ubwenge kandi ari abahanga bazi gushishoza, ku buryo bashoboraga gukora mu ngoro y'umwami. Bagombaga kwigishwa ururimi rw'Abanyababiloniya n'ibyanditse mu bitabo byabo.


Mu mwaka wa gatatu Umwami Sirusi w'Umuperesi ari ku ngoma, Imana yahishuriye Daniyeli wahimbwe Beliteshazari ubutumwa bwayo. Ubwo butumwa ni ubw'ukuri kandi bwamenyeshaga intambara ikomeye. Daniyeli yabusobanuriwe mu ibonekerwa.


Nuko nijoro Daniyeli arabonekerwa, ahishurirwa ayo mayobera maze asingiza Imana nyir'ijuru


Ni yo ituma ibihe n'imyaka bisimburana, ni yo inyaga abami ikimika abandi, ni yo iha ubwenge abanyabwenge, abazi gushishoza ni yo ibaha ubumenyi.


Mana ya ba sogokuruza ndakuramya, ndagusingiriza ko wampaye ubwenge n'ubushobozi! None umaze kuduha icyo twagusabye, uduhishuriye inzozi z'umwami.”


Naho jye icyatumye mpishurirwa ayo mayobera si uko ndusha abandi ubwenge, ahubwo kwari ukugira ngo ushobore gusobanurirwa inzozi ziguhangayikishije.


“Beliteshazari mutware w'abanyabugenge we, nzi ko ukoreshwa n'umwuka w'imana zitagira inenge kandi nta mayobera akunanira, ngaho nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi narose!


Numvise ko ukoreshwa n'umwuka w'imana, kandi ko ufite ubushishozi n'ubuhanga n'ubwenge bidasanzwe.


Mu mwaka wa mbere Belishazari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, jyewe Daniyeli narose inzozi mbonekerwa ndyamye. Dore nanditse ibyo neretswe


Mu mwaka wa gatatu Umwami Belishazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli nongeye kubonekerwa.


Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.


Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza.


Nyamara ntibashobora guhangana n'ubwenge bwari bumurimo, na Mwuka w'Imana wamuhaga icyo avuga.


imugobotora mu magorwa ye yose. Imuha ubwenge no gutona ku mwami wa Misiri, maze amugira umutegetsi ugenga igihugu n'urugo rwe rwose.


Musa yigishwa ubuhanga bwose bw'Abanyamisiri, aba ikirangirire mu byo avuga no mu byo akora.


Ni cyo cyatumye natwe kuva aho tubyumviye, tudahwema kubasabira. Twinginga Imana ngo ibagwizemo kumenya ibyo ishaka, ibahaye ubwenge no gusobanukirwa bikomoka kuri Mwuka.


Icyiza cyose umuntu agabiwe kimwe n'impano yose ihebuje ahawe, bikomoka mu ijuru ku Mana yaremye ibinyarumuri byo ku ijuru. Yo ntigira ubwo ihinduka cyangwa ngo itere umwijima nk'izuba igihe rirenze.


Niba muri mwe hari ubuze ubwenge nasabe Imana ibumuhe, kuko iha bose itītangira kandi idacyurira umuntu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan