Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Daniyeli 1:12 - Bibiliya Ijambo ry'imana

12 “Twebwe abagaragu bawe utugerageze iminsi icumi, bajye batugaburira ibyokurya bitarimo inyama, baduhe n'amazi abe ari yo tunywa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 “Ndakwinginze gerageza abagaragu bawe iminsi cumi, baduhe ibishyimbo abe ari byo turya n'amazi yo kunywa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 “Twebwe abagaragu bawe utugerageze iminsi icumi, bajye batugaburira ibyokurya bitarimo inyama, baduhe n'amazi abe ari yo tunywa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Daniyeli 1:12
7 Iomraidhean Croise  

Noneho Daniyeli abwira uwari ushinzwe kubagaburira, we na Hananiya na Mishayeli na Azariya ati:


Nyuma y'iyo minsi uzatugereranye n'abandi basore bagaburirwa ku byokurya by'umwami, wirebere uko tuzaba tumeze, maze uzafate icyemezo cy'ibikwiriye kudutunga.”


Bityo uwari ushinzwe kubagaburira areka guha Daniyeli na bagenzi be ibyokurya na divayi byari bibagenewe, ahubwo abaha ibyokurya bitarimo inyama.


Umwe ibyo yemera bimukundira kurya byose, naho undi kubera intege nke ze akīrira imboga gusa.


Yabacishije bugufi arabareka murasonza, hanyuma abagaburira manu, bya byokurya mutari mwigeze mumenya, yaba mwe yaba ba sokuruza. Kwari ukugira ngo mumenye ko umuntu adatungwa n'ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n'ijambo ryose Uhoraho avuga.


Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan