Uzafate ku maraso ari ku rutambiro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo Aroni n'abahungu be bazaba banyeguriwe kimwe n'imyambaro yabo.
Mu cyumba cy'urwinjiriro hari ameza abiri kuri buri ruhande. Kuri ayo meza ni ho babagiraga ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'ibyo guhongerera ibyaha n'ibyo kwiyunga n'Imana.
Umunsi azinjira mu rugo rw'imbere akajya gukora imirimo ye mu Ngoro, ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha bye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.