Abalewi 10:3 - Bibiliya Ijambo ry'imana3 Musa abwira Aroni ati: “Ibi ni byo Uhoraho yavuze ati: ‘Abatambyi bagomba kunyubaha kuko ndi umuziranenge, bagomba kumpesha ikuzo imbere ya rubanda.’ ” Aroni abura icyo avuga. Faic an caibideilBibiliya Yera3 Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Musa abwira Aroni ati: “Ibi ni byo Uhoraho yavuze ati: ‘Abatambyi bagomba kunyubaha kuko ndi umuziranenge, bagomba kumpesha ikuzo imbere ya rubanda.’ ” Aroni abura icyo avuga. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 Nuko Musa abwira Aroni, ati «Uhoraho yari yabivuze ukuri: ’Ubutungane bwanjye bugaragarira mu banyegera, kandi ngomba guherwa ikuzo imbere y’umuryango wose.’» Aroni araceceka, arumirwa. Faic an caibideil |
Nuko wa muntu arambwira ati: “Ibyo byumba byo mu majyaruguru n'ibyo mu majyepfo byerekeye mu rugo rw'Ingoro, ni ibyumba byeguriwe Uhoraho. Aho ni ho abatambyi begera Uhoraho bazajya barira ibitambo byeguriwe Uhoraho. Ni ho bazajya babika ibintu byeguriwe Uhoraho ari byo amaturo y'ibinyampeke n'ibitambo byo guhongerera ibyaha, n'ibyo kwiyunga n'Uhoraho.