Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:9 - Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Ibyo nabigishije rero n'ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n'ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n'ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Ibyo nabigishije rero n'ibyo nabagejejeho, ibyo mwanyumvanye n'ibyo mwambonanye, ibyo byose mube ari byo mukora, kandi Imana itanga amahoro izabana namwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:9
36 Iomraidhean Croise  

Ntimugire ubwoba ndi kumwe namwe, ntimwihebe kuko ndi Imana yanyu, nzabaha imbaraga mbatabare, nzabarinda mbarenganure.


Nimucure inama izaba impfabusa, nimucure imigambi, nyamara ntizashyika. Koko rero Imana iri kumwe natwe.


“Dore umukobwa w'isugi azasama inda, azabyara umwana w'umuhungu, bazamwita Emanweli.” (Risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.”)


mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”


“Abahora bampamagara ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si ko bose bazinjira mu bwami bw'ijuru, keretse abakora ibyo Data uri mu ijuru ashaka bonyine.


“Ni iki kibatera guhora mumpamagara muti ‘Nyagasani, Nyagasani’, nyamara mudakora ibyo mvuga?


Arabasubiza ati: “Mama n'abavandimwe banjye ni abumva Ijambo ry'Imana bakarikurikiza.”


Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza.


Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.


Nyina abwira abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.”


Ariko haguruka ujye mu mujyi, uzahabwirirwa icyo ugomba gukora.”


Imana yo sōko y'amahoro nihorane namwe mwese. Amina.


Imana yo sōko y'amahoro, ntizatinda kujanjagurira Satani munsi y'ibirenge byanyu. Umwami wacu Yezu nagumye kubagirira ubuntu.


Ari ukurya ari ukunywa, cyangwa ari ugukora ikindi kintu cyose, mujye mubikorera guhesha Imana ikuzo.


Imana si iy'imivurungano ahubwo ni iy'amahoro. Nk'uko bisanzwe mu matorero yose y'intore za Kristo,


Ndabinginze rero nimukurikize urugero nabahaye.


Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y'amahoro n'urukundo izabana namwe.


Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati: Bisiraheli, nabahamagariye kubabwira amateka Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe. None nimutege amatwi mubyumve, mubizirikane kugira ngo mujye mubikurikiza.


Bavandimwe, mwese mugenze nkatwe kandi abakurikiza icyitegererezo twabahaye mube ari bo muhanga amaso.


Bityo amahoro y'Imana asumba kure ubwenge bw'umuntu, arindire imitima yanyu n'ibitekerezo byanyu muri Kristo Yezu.


Namwe mwakurikije urugero rwacu n'urwa Nyagasani. Nubwo mwari mu makuba menshi, Ijambo ry'Imana mwaryakiranye ibyishimo bituruka kuri Mwuka Muziranenge.


Bavandimwe, mwakurikije urugero rw'abo mu matorero y'Imana yo muri Yudeya bari muri Kristo Yezu, uko bagiriwe nabi n'Abayahudi ni ko namwe mwagiriwe nabi na bene wanyu.


Imana ubwayo yo sōko y'amahoro ibagire abayo rwose, irinde buri wese uko ari kose: umwuka n'ubuzima n'umubiri, maze Umwami wacu Yezu Kristo naza azasange mutariho umugayo.


Ni Nyagasani utuma tubagirira icyizere, ibyo tubashinga murabikora kandi muzakomeza kubikora.


Nyagasani abane nawe. Nagumye kubagirira ubuntu mwese.


Ntimukishuke ngo mupfe kumva Ijambo ry'Imana gusa, ahubwo mujye mukora icyo ribabwira,


Ubwo bimeze bityo bavandimwe, mushishikarire kwemeza abantu ibikorwa byanyu kugira ngo bamenye ko muri abo Imana yahamagaye ikabatoranya. Nimugenza mutyo nta kizabavana kuri Kristo.


Bityo ikaduha icyo tuyisabye cyose, kuko dukurikiza amategeko yayo tugakora ibiyishimisha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan