Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Ineza yanyu imenywe n'abantu bose. Nyagasani ari hafi kugaruka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:5
25 Iomraidhean Croise  

“Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro?


Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby'ejo, kuko ‘iby'ejo bibara ab'ejo’. Ingorane za buri munsi zirahagije ku bwawo!


“Nuko rero muririnde, ntimureke imitima yanyu iremererwa n'ivutu n'ubusinzi no guhihibikanwa n'iby'isi, ejo uwo munsi utabagwa gitumo


Nihagira udakunda Nyagasani avumwe! “Marana ta”, ni ukuvuga ngo: “Ngwino Nyagasani.”


Erega izo manza mufitanye zirerekana ko ibyaha byabatsinze rwose! Kuki ahubwo mutakwemera kurenganywa? Kuki mutakwemera guhuguzwa ibyanyu?


Kubera iyo mpamvu rero, niba hari ibyokurya byagusha umuvandimwe wanjye mu cyaha, sinzarya inyama bibaho kugira ngo ntamugusha.


Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira.


Jyewe Pawulo ndabinginga nkoresheje ubugwaneza no kugira neza bya Kristo. Bavuga ko iyo turi kumwe mba nk'intama, twaba tutari kumwe nkaba nk'intare.


ntimuzakurwe umutima cyangwa ngo muterwe ubwoba no kumva ko umunsi wo kuza kwa Nyagasani wageze, naho hagira uvuga ko yabihishuriwe na Mwuka cyangwa ko hari uwabitangaje, cyangwa se ko ari twe twabyanditse.


Ntibakagire uwo basebya, ahubwo birinde amahane biyoroshye iteka, babere bose abagwaneza.


Twirinde kubura mu materaniro, nk'uko bamwe babigize akamenyero. Ahubwo turusheho gukomezanya, kubera ko umunsi wa Nyagasani wegereje nk'uko mubireba.


Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti: “Hasigaye akanya gato ndetse ni gato cyane, maze Ugomba kuza azaza ntazatinda.


Bihatiraga kumenya ibyo Mwuka wa Kristo yabagaragarizaga, igihe bizabera n'ukuntu bizamera, kuko Mwuka uwo wari muri bo yahoze ahamya imibabaro Kristo azacamo n'ikuzo rizakurikiraho.


Iherezo ry'ibintu byose riregereje. Kubera iyo mpamvu mujye mushyira mu gaciro, kandi mwirinde gutegekwa n'inda kugira ngo mubone uko musenga.


Uhamya ukuri kw'ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.” Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu.


Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan