Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:18 - Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n'ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk'umubabwe uhumura neza n'igitambo cyemewe gishimwa n'Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Ubundi kandi ibyo mwanyoherereje narabishyikiriye ndetse birasaguka. Ibyo nari nkeneye byose ndabifite, kuva igihe Epafurodito yangezagaho ibyo mwamumpereye. Ni ituro rifite impumuro nziza, ni igitambo Imana yemera kandi yishimira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:18
15 Iomraidhean Croise  

Iyo sekurume yose uzayitwikire ku rutambiro ibe igitambo gikongorwa n'umuriro, impumuro y'iryo turo ritwikwa izanshimisha, jyewe Uhoraho.


muzantambire ibitambo bitwikwa, byaba ibikongorwa n'umuriro cyangwa ibyo guhigura umuhigo, cyangwa iby'ubushake cyangwa ibigenewe iminsi mikuru. Muzantambire inka cyangwa intama cyangwa ihene, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.


Agira ubwoba bwinshi atumbira uwo mumarayika, aravuga ati: “Karame Nyagasani.” Umumarayika aramubwira ati: “Amasengesho yawe n'ubuntu ugirira abakene byageze ku Mana mu ijuru, birayishimisha.


Bavandimwe, kubera ko Imana yabahaye imbabazi ndabihanangiriza ngo mwitange, maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imana biyishimisha. Uko ni ko kuyikorera kubakwiriye.


Natungwaga n'amatorero ya Kristo y'ahandi – kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera.


Akamaro k'uwo murimo mukora si ako gukenura intore z'Imana gusa, ahubwo unatuma abashimira Imana barushaho kwiyongera.


Mujye mugenza nk'uko Kristo yadukunze, akitanga ngo atubere ituro n'igitambo bifite impumuro nziza ishimisha Imana.


Nzi kubaho gikene nzi no kubaho gikungu. Aho ndi hose n'uko byamera kose namenyereye guhaga no gusonza, menyera kugira ibisagutse no kugira bike.


Bavandimwe, twabura dute kubashimira Imana ubutitsa? Koko birakwiye kuko murushaho gutera imbere mu kwizera Kristo, kandi n'urukundo mufitanye rukiyongera.


Ntimukibagirwe kugira neza no gusangira ibyo mufite, kuko bene ibyo ari byo bitambo bishimisha Imana.


Namwe nimumusange muri nk'amabuye mazima, kugira ngo mwubakwe mube inzu ya Mwuka. Bityo mube imbaga y'abatambyi b'intore z'Imana mushinzwe kuyitura ibitambo biyishimisha, mubikoze ku buryo bwa Mwuka kandi mubishobojwe na Yezu Kristo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan