Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:15 - Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Banyafilipi, igihe nari mvuye muri Masedoniya ngitangira kuhatangaza Ubutumwa bwiza, muzi ko ari mwe muryango wa Kristo wonyine wagize uruhare ku byo nungukaga no ku byo nahombaga

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:15
12 Iomraidhean Croise  

Elisha aramubwira ati: “Ndahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira.” Nāmani aramuhata ariko Elisha aramwangira.


Gehazi wa mugaragu w'umuntu w'Imana Elisha aribwira ati: “Databuja yorohereje uriya Munyasiriya, ntiyemera kwakira impano ye n'imwe yari yamugeneye. None ndahiye Uhoraho, ngiye kumwirukaho agire icyo ampa mu bintu asubiranyeyo.”


Pawulo na Silasi bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, basangayo abandi bemeye Yezu. Bamaze kubarema umutima baragenda.


kuko abo muri Masedoniya no muri Akaya biyemeje guha imfashanyo intore z'Imana z'i Yeruzalemu zikennye.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere,


Abo babiterwa n'urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza.


mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.


Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.


Mwebwe abo nkunda cyane, iteka mwumviraga Imana, nimukomeze rero kuyumvira atari igihe turi kumwe gusa, ahubwo n'ubu tutari kumwe. Mujye mushyira agakiza kanyu mu bikorwa mutinya kandi muhinda umushyitsi,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan