Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 4:11 - Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Ibyo simbivugishwa n'ubukene, kuko uko ndi kose nimenyereje kunyurwa n'ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 4:11
13 Iomraidhean Croise  

Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n'icyo nambara,


Musa yemera kuba kwa Ruweli, hanyuma Ruweli amushyingira umukobwa we Sipora.


Abasirikari na bo baramubaza bati: “Naho se twe bite?” Yohani ati: “Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n'ibihembo byanyu.”


Narakoze cyane niyuha akuya. Kenshi nagize ibimbuza kugoheka. Nagize inzara n'inyota ndetse akenshi mbura n'icyo ndya. Nagiye mbura ibyo nambara maze imbeho ikantunda.


Duterwa ishavu nyamara tugahorana ibyishimo. Turi abakene nyamara tugakenura benshi. Dusa n'abatagira na mba nyamara dufite byose.


Koko rero muzi ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo yagize: nubwo yari umukungu yigize umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubagire abakungu.


Koko rero ku buryo bwose Imana ibasha kubagirira ubuntu busesuye, kugira ngo muri byose n'igihe cyose mube mwihagije, ndetse munasagure ibyo gukoresha imirimo myiza yose.


Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,


Koko kandi mwababaranye n'abari mu minyururu, kandi mwemera ko ibyanyu bisahurwa ndetse murabyishimira. Mwitwaje ko mufite ubukungu buhebuje kandi buhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan