Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:8 - Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 ndetse n'ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw'ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw'uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:8
53 Iomraidhean Croise  

Ni cyo gituma ngiye guteza ibyago umuryango wawe, ngatsemba ab'igitsinagabo bose bagukomokaho, baba inkoreragahato cyangwa abishyira bakizana muri Isiraheli. Nzamaraho inzu yawe nk'uko bayora ibishingwe.


kandi ko intumbi ye izamera nk'ibishingwe binyanyagijwe mu murima w'i Yizerēli, ku buryo nta wuzabasha kuvuga ati: ‘Uyu ni Yezebeli.’ ”


azashiraho burundu amere nk'amazirantoki ye, abari bamuzi bazabaza bati: ‘Wa muntu ari he?’


Ujya kubiba agenda arira yikoreye imbuto, nyamara iyo agiye gusarura, agaruka yishimye yikoreye imiba.


Nta wundi wava mu ijuru ngo angoboke keretse wowe, ku isi na ho nta kindi nakwifuza ngufite.


Uhoraho aravuze ati: “Umugaragu wanjye namara kubabazwa azanezerwa, azishimira imbuto z'umubabaro we. Umugaragu wanjye w'intungane azakoresha ubumenyi, azabukoresha atume benshi baba intungane, azigerekaho ibicumuro byabo.


Dore nzahana ababakomokaho, kandi namwe mbatere mu maso amayezi y'ibitambo by'iminsi mikuru yanyu, maze mbajugunyane n'ayo mayezi.


Ntimuzinjira mu gihugu narahiye kuzabaha. Hazinjiramo gusa Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni.


Mbese ndi nde wo kugendererwa na nyina w'Umwami wanjye?


Noneho kubera ko ari Imana impa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.


Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data kandi namwe mukaba muri jye, nk'uko nanjye ndi muri mwe.


Ubwo munzi na Data muzamumenya. Ndetse kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”


Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.


Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo.


kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye.


Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n'iki?” Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”


Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”


Nyamara ku bwanjye nta cyo bimbwira kubaho cyangwa gupfa, icya ngombwa ni ugushyika aho dusiganirwa kugera, nkanonosora umurimo nahawe na Nyagasani Yezu, ari wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw'ubuntu Imana igira.


Ndatekereza ko imibabaro yacu yo muri iki gihe ntaho ihuriye n'ikuzo Imana izaduhishurira.


Ndi kumwe namwe niyemeje kutagira ikindi nibandaho, keretse kubamenyesha Yezu Kristo, cyane cyane Yezu Kristo wabambwe ku musaraba.


Mbese aho si twebwe cyane cyane yabivugiye? Ni koko byanditswe ku bwacu, kuko uhinga n'uhura bombi baba bafite icyo biringira kuzakura ku musaruro.


Abo ntibemera ubwo Butumwa kuko imana mbi y'ab'iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo batabona urumuri rw'Ubutumwa bwiza buranga ikuzo rya Kristo, ari we shusho y'Imana.


Imana yavuze iti: “Umucyo ubandurire mu mwijima,” ni na yo yatumye urumuri rwayo rubandurira mu mitima yacu kugira ngo ikuzo ryayo tubonera mu maso ha Kristo, turimenye ritumurikire.


kumpishurira Umwana wayo kugira ngo mwamamaze mu batari Abayahudi. Ni ko guhaguruka nta we niriwe ngisha inama,


Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw'ubumwe buva ku kwemera Umwana w'Imana no kumumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,


Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.


Nyamara ibyari bimfitiye inyungu, mbibara ko ari igihombo kubera Kristo.


Naho jyewe dore ubu ngiye gutangwa ho igitambo. Igihe cyanjye cyo kwitarura kirageze.


Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo.


Nuko rero mwebwe abemera Kristo iryo buye ribafitiye agaciro, ariko ku batamwemera ngo: “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye insanganyarukuta.”


Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisendereye, mubiheshwa no kuyimenya kimwe no kumenya Umwami wacu Yezu.


Kubera ububasha bwayo Imana yaduhaye ibya ngombwa byose, kugira ngo tubeho twubaha Imana tubikesha kumenya uwaduhamagaye ngo duhabwe ku ikuzo rye no ku kugira neza kwe.


Nimugira mutyo byimazeyo bizabarinda kuba abanebwe, cyangwa ingumba mu kumenya Umwami wacu Yezu Kristo.


Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n'Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n'iteka ryose. Amina.


Ibyo twabonye kandi twumvise ni byo tubatangariza namwe, kugira ngo mugirane ubumwe natwe. Ubwo bumwe kandi tubufitanye n'Imana Data n'Umwana wayo Yezu Kristo.


Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by'ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana.


Tuzi kandi ko Umwana w'Imana yaje akaduha umutima wo kumenya Imana Nyirukuri. Ndetse turi umwe na Nyirukuri uwo, tubikesha Umwana we Yezu Kristo. Erega ni we Mana Nyir'ukuri, ni na we Bugingo buhoraho!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan