Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw'Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w'Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by'amategeko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Umva nawe: nakebwe ku munsi wa munani. Ndi Umwisiraheli kavukire wo mu muryango wa Benyamini, ndi n'Umuheburayi butwi. Ku byerekeye gukurikiza Amategeko ndi Umufarizayi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:5
16 Iomraidhean Croise  

Umwe mu bacitse ku icumu aza kubwira iyo nkuru Aburamu w'Umuheburayi, wabaga mu mahema hafi y'ibiti by'inganzamarumbu bya Mamure. Mamure uwo w'Umwamori n'abavandimwe be Eshikoli na Aneri, bari banywanyi ba Aburamu.


Umwana wese w'umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze.


Mu by'ukuri koko, banzanye bujura bankuye mu gihugu cy'Abaheburayi, kandi n'ino bamfunze nta cyaha nakoze.”


Twari kumwe n'umusore w'Umuheburayi, akaba n'umugaragu w'umutware w'abakurinda. Tumurotorera inzozi zacu, maze agenda asobanurira buri muntu wese inzozi ze.


Yonasi arabasubiza ati: “Jyewe ndi Umuheburayi, nambaza Uhoraho Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n'imisozi.”


Ku munsi wa munani baza mu by'imihango yo gukeba umwana. Bashakaga kumwita Zakariya ngo yitiranwe na se,


Iminsi umunani ishize, igihe cy'imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda.


Ahubwo inzoga y'umubira igomba gusukwa mu mpago zikiri nshya.


“Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk'uko namwe murirwana uyu munsi.


Pawulo amenye ko bamwe muri bo ari Abasaduseyi abandi ari Abafarizayi, ni ko kuvugira imbere y'urukiko aranguruye ati: “Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkomoka mu Bafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndahōrwa ko niringira yuko abapfuye bazazuka.”


Muri iyo minsi umubare w'abigishwa ba Kristo ukomeje kwiyongera, habaye ubwumvikane buke hagati y'Abayahudi bavuga ikigereki n'abavuga ikinyarameya. Abavuga ikigereki bitotomberaga ko abapfakazi babo batitabwaho, ngo bahabwe igaburo rya buri munsi uko bikwiye.


None rero ndabaza. Mbese Imana yaba yaraciye ubwoko bwayo? Ibyo ntibikanavugwe! Nanjye ubwanjye ndi Umwisiraheli ukomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini.


Mbese za ngirwantumwa ni Abaheburayi? Nanjye ndi we. Ese ni Abisiraheli? Nanjye ndi we. Ese ni urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.


Abafilisiti bumvise urwo rusaku, baravuga bati: “Urwo rusaku rwinshi ruvugiye mu nkambi y'Abaheburayi rusobanura iki?” Bamenye ko Isanduku y'Uhoraho yahageze,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan