Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:3 - Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:3
32 Iomraidhean Croise  

Nimwirate ko Uhoraho ari Umuziranenge, mwa bamwambaza mwe, nimwishime.


Nyamara urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzaba intungane, ruzishima rubikesha Uhoraho.”


Yemwe bantu b'u Buyuda n'ab'i Yeruzalemu, nimunyiyegurire burundu. Nimutagenza mutyo uburakari bwanjye buzagurumana, buzagurumana nk'umuriro utazima, bitewe n'ibibi mwakoze.”


Ku isi yose hari abantu banyubaha. Ahantu hose hari abatwika imibavu bakayintura kandi bakantura n'amaturo atunganye. Erega mu mahanga yose hari abanyubaha!” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.


Imana nkorera n'umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana


Ni yo mpamvu rero narata umurimo nakoreye Imana mbishobojwe na Kristo Yezu.


Naho ubu ntitukigengwa n'Amategeko, kuko twapfuye mu ruhande rw'ibyari bitugize imfungwa. Noneho dusigaye dukorera Imana ku buryo bushya dushobozwa na Mwuka, ntitukiyikorera ku buryo bushaje tuyoborwa n'Amategeko yanditswe.


Mwuka mwahawe si uwo kubashyira mu buja ngo musubire mu bwoba. Ahubwo Mwuka mwahawe ni uwo kubagira abana b'Imana, agatuma dutakambira Imana tuti: “Aba.” ni ukuvuga ngo: “Data.”


Nyamara si ukuvuga ko Imana yashēshe ibyo yari yarasezeranye, kuko abakomoka kuri Isiraheli atari ko bose ari Abisiraheli nyakuri.


Benshi birata nk'ab'isi, none rero reka nanjye nirate.


Niba ari Mwuka uduha ubugingo nitureke atuyobore.


Abagenza batyo bakurikiza uwo mugambi, ndetse ab'umuryango wose w'Imana, Imana nibahe amahoro n'imbabazi.


Byose mubikore musenga ku buryo bwose mwinginga Imana. Ibihe byose muyambaze muvugishwa na Mwuka. Mugumye kuba maso, mushishikarire gusabira intore z'Imana zose.


Mwiyegurire Uhoraho burundu, mureke kwigomeka.


Mwebwe n'abazabakomokaho, Uhoraho Imana yanyu azabaha kumwiyegurira, no kumukunda n'umutima wanyu wose n'ubushobozi bwanyu bwose, kugira ngo mubeho.


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.


Ndaharanira kugera aho dutanguranwa ngo negukane igihembo Imana imfitiye mu ijuru, mbikesha Kristo Yezu ari na byo yampamagariye.


Kubera Kristo kandi mwarakebwe bitari bimwe byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe mu mutima ku buryo bwa Mwuka, abakuraho imigirire mibi ishingiye kuri kamere yanyu.


Ariko mwebweho ncuti nkunda, mugumye mwishingikirize ku byerekeye Kristo twemera bitagira amakemwa, musenge muvugishwa na Mwuka Muziranenge.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan