Abafilipi 3:19 - Bibiliya Ijambo ry'imana19 Iherezo ryabo ni ukurimbuka kuko imana yabo ari inda, ibiteye isoni bakora bikaba ari byo birata, bahoza umutima ku by'isi. Faic an caibideilBibiliya Yera19 Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by'isi. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D19 Iherezo ryabo ni ukurimbuka kuko imana yabo ari inda, ibiteye isoni bakora bikaba ari byo birata, bahoza umutima ku by'isi. Faic an caibideilKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu19 Amaherezo yabo ni ukorama; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. Faic an caibideil |
Ahubwo tuzakora ibyo twavuze byose: tuzosereza imibavu umwamikazi w'ijuru, tumuture amaturo asukwa nk'uko twebwe na ba sogokuruza n'abami bacu n'abayobozi bacu, twabikoreye mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu. Icyo gihe twari dufite ibyokurya bihagije kandi tumerewe neza, nta n'ingorane twigeze tugira.
Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy'igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n'amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo.