Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:12 - Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Si ukuvuga ko namaze kugera kuri ibyo cyangwa ngo mbe naramaze kuba indakemwa, ahubwo ndacyahatana kugira ngo mbishyikire nk'uko nanjye Kristo Yezu yanshyikiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Si ukuvuga ko ubu ibyo nabigezeho, cyangwa ko naba narabaye intungane, ahubwo ndatwaza ngo nsingire Yezu Kristu, mbese nk’uko We ubwe yansingiriye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:12
44 Iomraidhean Croise  

Icyakora intungane ntizizatezuka ku migirire yazo, abere na bo bazarushaho kubonera.


Icyampa nkagira imibereho ihamye, ngakurikiza amateka watanze!


Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza. Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose, ni wowe wandemye ntuntererane.


Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cy'abaririmbyi bakomoka kuri Kōra.


Ntiwigeze uhwema kuntabara, warambundikiye, ni cyo gituma nzajya nkuvugiriza impundu.


Uhoraho Nyiringabo, mbega ukuntu Ingoro yawe iteye ubwuzu!


Azasubizaho ubutabera bushingiye ku butungane, abafite imitima iboneye bose bazabushyigikira.


Koko rero imigenzereze y'intungane imeze nk'umuseke ukebye, umucyo ugatangaza kugeza ubaye amanywa y'ihangu.


Uhoraho aravuze ati: “Nimunyumve mwe abaharanira ubutungane, nimuntege amatwi mwe abanshakashaka, jyewe Uhoraho. Nimuzirikane urutare mukomokaho, nimuzirikane inganzo mwakuwemo.


Nimuze tumenye Uhoraho, dushishikarire kumumenya, nk'uko umuseke utabura gukeba, ni ko na we atazabura kutugoboka. Nk'uko imvura itabura kugwa, ni ko atazabura kutugeraho, azatugeraho nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.”


Mube intungane nk'uko So uri mu ijuru ari intungane.


Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli.


Ariko nihaza ibyuzuye, ibicagase bizakurwaho.


Ibyo tureba ubu bimeze nk'ibiboneka mu ndorerwamo itabona neza, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye. Ubu ibyo nzi ni igicagate, ariko icyo gihe nzaba mbizi byimazeyo nk'uko Imana inzi.


Mbese ntimuzi yuko mu mikino, iyo abantu basiganwa, biruka bose, ariko umwe akaba ari we wegukana ikamba ho igihembo? Nuko rero namwe nimwiruke kugira ngo muzaryegukane.


Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.


Ncuti nkunda, ayo masezerano ni twe yahawe. Bityo rero nimucyo twiyeze, twivaneho ikintu cyose gishobora kuduhumanya imibiri cyangwa imitima, twihatire kuba abaziranenge rwose tubitewe no gutinya Imana.


Kamere y'umuntu yifuza ibyo Mwuka yanga, Mwuka na we akifuza ibyo kamere yanga. Ni ibintu bibiri bihabanye ku buryo mutakora ibyo mwishakiye.


Isi itararemwa Imana yadutoranyirije muri Kristo, kugira ngo tube intore zayo tudafite umugayo imbere yayo. Kubera urukundo rwayo,


Abigenza atyo kugira ngo intore z'Imana zitegurirwe gukora umurimo wayo, maze zubake Umubiri wa Kristo.


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Uko biri kose dukomereze aho tugeze twe gucogora.


Ahubwo ni twe twakebwe by'ukuri twe dusenga Imana tubikesha Mwuka wayo, tukirata Kristo Yezu wenyine aho kwiyemera ubwacu.


Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,


Muramenye he kugira uwitura undi inabi, ahubwo muhore mushaka kugirirana neza, ndetse abantu bose mubagirire neza.


Bavandimwe mukundwa na Nyagasani, nta cyatubuza guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ni mwe Imana yatoranyije ngo mube aba mbere bo guhabwa agakiza mubikesha Mwuka wabeguriye Imana, mubikesha kandi kwemera ukuri.


Agomba kuba azwi ho ibikorwa byiza ari byo ibi: kurera abana be neza, kwakira neza abagenzi, koza ibirenge by'intore z'Imana, kugoboka imbabare, mbese kugira ibikorwa byiza by'uburyo bwose.


Bityo bazaba bafite ifatizo ry'ubukungu bwiza babikiye igihe kizaza, kugira ngo basingire ubugingo nyakuri.


Mwihatire kubana n'abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta n'umwe utari we uzabona Nyagasani.


Mwegereye n'imbaga y'abana b'impfura b'Imana amazina yabo akaba yanditswe mu ijuru. Mwegereye kandi Imana umucamanza wa bose, n'abapfuye ari intungane bagizwe indakemwa.


Twese dufudika mu buryo bwinshi. Udafudika mu byo avuga aba ari indakemwa, abasha no kugenga umubiri we wose.


Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!


Ahubwo mutere imbere mu buntu Imana ibagirira no mu kumenya Yezu Kristo Umwami n'Umukiza wacu. Nahabwe ikuzo none n'iteka ryose. Amina.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan