Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 3:10 - Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Icyo ngamije ni ukumenya Kristo n'ububasha bwo kuzuka kwe, no gusangira na we kubabazwa nkamera nka we mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Igisigaye ni ukumumenya, We wazukanye ububasha, no kwifatanya na We mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na We mu rupfu rwe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 3:10
34 Iomraidhean Croise  

Ushaka kwirata yirate ko anzi kandi asobanukiwe ko ndi Uhoraho. Niyirate ko urukundo rwanjye ruhoraho, niyirate ko nkorana ubutabera n'ubutungane ku isi. Koko rero ibyo ni byo nishimira.”


Arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubigaba, ahubwo Data afite abo yabigeneye.”


Nta wubunyaga, ni jye ubutanga ku bushake bwanjye. Mfite ubushobozi bwo kubutanga n'ubwo kubusubirana. Ayo ni yo mabwiriza nahawe na Data.”


Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y'ukuri wenyine bakamenya n'uwo watumye Yezu Kristo.


Ubwo turi abana bayo rero, ni natwe yageneye umunani. Koko Imana izaduha umunani, ndetse tuzawuhānwa na Kristo. Ubwo dufatanyije na we imibabaro, tuzahabwa ikuzo hamwe na we.


Abo yamenye kuva kera yabageneye kumera nk'Umwana wayo, kugira ngo abe ari we uba impfura mu bavandimwe benshi.


Ni ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Turicwa umunsi ukira bakuduhōra, batugira nk'intama zagenewe kubagwa.”


Ni yo yaturokoye urupfu rukomeye, rutyo rwose izanaturokora. Erega ni yo twiringiye, izongera iturokore


Bityo rero nk'uko imibabaro ya Kristo itugeraho bikabije, ni na ko iduhumuriza bihebuje ikoresheje Kristo.


Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw'Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw'Imana tuzabanaho na we tubakorere.


Nabambanywe na Kristo ku musaraba ku buryo atari jye ukiriho, ahubwo ari Kristo uriho muri jye. Imibereho yanjye yo muri iki gihe nyikesha kwizera Umwana w'Imana, wankunze akampfira.


Ahasigaye ntihakagire uwongera kundushya, kuko inkovu mfite ku mubiri ziranga ko ndi uwa Yezu.


Bityo igihe nikigera, twese tuzashyike ku rugero rw'ubumwe buva ku kwemera Umwana w'Imana no kumumenya byuzuye, kugira ngo tube abantu bahamye bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo.


Ndetse ibintu byose mbibara ko ari igihombo, iyo mbigereranyije n'ubukungu buhebuje buzanwa no kumenya Kristo Yezu Umwami wanjye. Kubera we nemeye guhara ibyo nitaga inyungu zanjye byose, maze mbibara nk'amazirantoki kugira ngo nunguke Kristo,


Ubu nishimiye ko mbabazwa ari mwe nzira, ni na byo bimpesha kuzuza mu buzima bwanjye ibibuze ku mibabaro ya Kristo, mbigirira umubiri we ari wo Muryango w'Imana.


Kera mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu no kudakebwa nk'Abayahudi, maze Imana ibazurana na Kristo. Yatubabariye ibicumuro byacu byose,


Imana yabazuranye na Kristo, none rero nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana ku ntebe ya cyami.


Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye.


Ndibwira ko ari ngombwa guhora mbakangura, nkabibibutsa igihe cyose nkiriho.


Icyo tumenyeraho ko tuzi Imana ni uko dukurikiza amategeko yayo.


Ariko umuntu ukurikiza ibyo Imana ivuga, koko urukundo rwayo ruba muri we rwuzuye, ni na cyo tumenyeraho ko turi muri yo.


Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n'ikuzimu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan