Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:7 - Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Ahubwo yaretse ibye byose, ahinduka nk'umuntu, ndetse afata kamere y'inkoreragahato. Yabonetse ameze nk'umuntu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntu

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Ahubwo yaretse ibye byose, ahinduka nk'umuntu, ndetse afata kamere y'inkoreragahato. Yabonetse ameze nk'umuntu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:7
31 Iomraidhean Croise  

Baragutakiye ubacira akanzu, barakwiringiye ntiwabahemukira.


Uhoraho aravuga ati: “Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, ni we nitoranyirije ndamwishimira. Nzamushyiramo Mwuka wanjye, azatangariza amahanga ubutabera.


Yarambwiye ati: “Isiraheli, uri umugaragu wanjye, ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.”


Uhoraho aravuze ati: “Umugaragu wanjye namara kubabazwa azanezerwa, azishimira imbuto z'umubabaro we. Umugaragu wanjye w'intungane azakoresha ubumenyi, azabukoresha atume benshi baba intungane, azigerekaho ibicumuro byabo.


Nyuma y'iyo myaka magana ane na mirongo itatu n'ine, ni bwo uwashyizweho bamusīze amavuta azicwa agakurwaho. Umurwa n'Ingoro yawo bizarimburwa n'ingabo z'umutegetsi uzaza. Ariko uwo mutegetsi na we azatsembwaho nk'utwawe n'umwuzure, kandi kugeza ku iherezo byemejwe ko hazaba ari intambara kirimbuzi.


Umva Yeshuwa Mutambyi mukuru, nimwumve namwe batambyi bagenzi be, ni mwe bimenyetso biranga ibyiza bizaza. Dore ngiye kohereza umugaragu wanjye witwa Umushibuka.


Nimwishime cyane baturage b'i Siyoni! Muvuze impundu, baturage b'i Yeruzalemu! Dore umwami wanyu aje abasanga, ni intabera kandi araganje. Nyamara yicishije bugufi, ahetswe n'indogobe, ndetse ahetswe n'icyana cy'indogobe.


“Dore umugaragu wanjye nitoranyirije, ndamukunda cyane ni we nishimira. Nzamushyiramo Mwuka wanjye, azatangariza amahanga ubutabera.


Ni na ko Umwana w'umuntu atazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira, kugira ngo abe incungu ya benshi.”


Arabasubiza ati: “Ni koko Eliya agomba kubanza kuza, kugira ngo atunganye byose. None ni iki gituma Ibyanditswe bihamya ko Umwana w'umuntu agomba kubabazwa cyane, agasuzugurwa n'abantu?


Mbese ye, umukuru ni uwuhe, ni uri ku meza afungura cyangwa ni umuhereza? Ese si uri ku meza? Jyewe rero ndi muri mwe meze nk'ubahereza.


Jambo yabaye umuntu aba hagati muri twe, yuzuye ubuntu n'ukuri. Nuko tubona ikuzo rye, ari ryo kuzo Umwana w'ikinege akomora kuri Se.


Buvuga ibyerekeye Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu. Ukurikije amasekuruza y'abantu akomoka kuri Dawidi, naho ukurikije ibya Mwuka Muziranenge, Imana yerekanye ko ari Umwana wayo, ikoresheje ububasha bwayo igihe imuzuye mu bapfuye.


Erega na Kristo ubwe ntabwo yishakiye ibimushimisha, ahubwo byamugendekeye nk'uko Ibyanditswe bivuga biti: “Ibitutsi bagututse ni jye byahamye.”


Ndababwira ko Kristo yabaye umugaragu w'Abayahudi, kugira ngo Imana isohoze amasezerano yahaye ba sogokuruza, bityo yerekane ko ari indahemuka.


Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n'intege nke za kamere y'umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk'iy'abantu b'abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy'ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y'umuntu,


Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw'Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw'Imana tuzabanaho na we tubakorere.


Koko rero muzi ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo yagize: nubwo yari umukungu yigize umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubagire abakungu.


Ariko igihe cyagenwe kigeze Imana yohereje Umwana wayo, abyarwa n'umugore kandi avuka agengwa n'Amategeko,


We nubwo yari asanzwe afite kamere y'Imana, ntiyigeze yibwira ko guhwana na yo ari ikintu cyo kugundīrwa.


Duhange Yezu amaso we nkomoko y'ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw'intebe ya cyami y'Imana.


Muzirikane abanyururu nk'aho mufunganywe na bo. Mwibuke n'abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri.


Umutambyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan