Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:5 - Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Mujye mugira amatwara nk'aya Kristo Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Mujye mugira amatwara nk'aya Kristo Yezu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:5
16 Iomraidhean Croise  

Mwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima,


Mbese ye, umukuru ni uwuhe, ni uri ku meza afungura cyangwa ni umuhereza? Ese si uri ku meza? Jyewe rero ndi muri mwe meze nk'ubahereza.


Muzi n'ibya Yezu w'i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho Mwuka Muziranenge, ikamuha n'ububasha akagenda hose agirira abantu neza, akiza abo Satani yatwazaga igitugu bose bitewe n'uko Imana yari kumwe na we.


Mu byo nakoze byose naberetse ko tugomba gushishikara dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye twibuka ibyo Nyagasani Yezu yavuze ati: ‘Gutanga kuzana ihirwe kuruta guhabwa’ ”.


None rero niba umuvandimwe wawe abangamirwa n'ibyo uriye, uba utakigenza nk'ufite urukundo. Uramenye ntugatume ibyo urya bibera umuvandimwe wawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiriye!


Erega na Kristo ubwe ntabwo yishakiye ibimushimisha, ahubwo byamugendekeye nk'uko Ibyanditswe bivuga biti: “Ibitutsi bagututse ni jye byahamye.”


Nuko Imana yo sōko yo kwihangana no gukomezwa, nibahe guhuza imitima mukurikije urugero rwa Kristo Yezu,


Jyewe ubwanjye, ngerageza gushimisha abantu bose muri byose ntita ku nyungu zanjye bwite, ahubwo nita ku za bose kugira ngo bakizwe.


Mujye mugenza nk'uko Kristo yadukunze, akitanga ngo atubere ituro n'igitambo bifite impumuro nziza ishimisha Imana.


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Ibyo ni byo Imana yabahamagariye, kuko Kristo na we yababajwe ku bwanyu, bityo akababera urugero kugira ngo mujye mugenza nka we.


Ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugire ayo matwara ye muyitwaze nk'intwaro. Umaze kubabazwa mu mubiri aba atandukanye n'ibyaha.


Uvuga ko aguma muri yo agomba kugenza nk'uko Kristo yagenzaga.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan