Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:3 - Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ntimukagire icyo mukora mubiterwa no kwishyira imbere cyangwa kwikuza, ahubwo mujye mwiyoroshya, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:3
24 Iomraidhean Croise  

Umwirasi akurura intonganya gusa, nyamara ubwenge bugirwa n'abemera kugirwa inama.


Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”


Mukundane urukundo rwa kivandimwe. Mwubahane buri muntu ashyire mugenzi we imbere.


Twifate uko bikwiriye abagenda ku manywa, tutarangwaho kurara inkera no gusinda, ubusambanyi n'ubwomanzi, intonganya n'ishyari.


Naho abatera amahane bagahakana ukuri bakiyegurira ubugome, izabagirira umujinya n'uburakari.


Koko ni jye muto mu Ntumwa za Kristo, ndetse sinkwiriye kwitwa Intumwa ye kuko natoteje abo mu Muryango w'Imana.


Muracyifata nk'ab'isi. Mbese ubwo ishyari n'amakimbirane bikirangwa muri mwe, ntibigaragara ko mwifata nk'ab'isi mukagengwa na kamere yanyu nk'abantu bose?


Ndatinya ko ninza iwanyu nzasanga mutameze nk'uko nshaka, kandi namwe mugasanga ntameze nk'uko mushaka. Ndatinya ko nzasanga mufitanye amakimbirane n'ishyari, uburakari no gutera amahane, ngasanga munegurana munafitanye amazimwe no gusuzugurana, ndetse n'imivurungano.


Ariko nimuryana mugacagagurana, mwirinde naho ubundi mwamarana!


Ntitukabe abirasi ahubwo twirinde kurakaranya no kugirirana ishyari.


Mwicishe bugufi rwose, mwiyoroshye kandi mwihangane, mugire n'urukundo rubatera kwihanganirana.


Mujye mwubahana mubitewe no gutinya Kristo.


Mukore byose mutinuba kandi mutagirana impaka,


Naho mwebwe abo Imana yitoranyirije ikabagira abantu bayo b'inkoramutima, mwambare impuhwe no kugira neza, kwicisha bugufi no kugwa neza no kwihangana.


Ariko ubu mugomba kuzinukwa ibi byose: uburakari n'umujinya, ubugome n'ibitutsi no kuvuga ibigambo bibi.


uwo ni umwirasi utagira icyo azi, urwaye indwara yo kujya impaka no guterana amagambo. Ibyo ni byo bibyara ishyari n'amakimbirane, gusebanya no gukekera abandi ibibi,


Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo, muhuze n'umutima, mukundane bya kivandimwe, mugirirane impuhwe kandi mwicishe bugufi.


Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk'uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan