Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:22 - Bibiliya Ijambo ry'imana

22 Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w'Ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

22 Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

22 Muzi ko Timoteyo yerekanye ko ari ingirakamaro, akorana nanjye umurimo w'Ubutumwa bwiza nk'uko umwana akorana na se.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

22 Naho we, muzi agaciro ke, n’ukuntu yagokeye Inkuru Nziza hamwe nanjye nk’uko umwana agokana na se.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:22
20 Iomraidhean Croise  

Yashimwaga n'abavandimwe b'i Lisitira n'abo muri Ikoniyo.


kwihangana na ko kukadutera gutsinda ibitugerageza, kubitsinda na ko kukadutera kwiringira Imana.


Timoteyo naza muzamwakire ku buryo atagira icyo yishisha ari iwanyu, kuko na we akorera Nyagasani nkanjye.


Ni cyo gituma mbatumyeho Timoteyo, umwana wanjye nkunda kandi w'indahemuka kuri Nyagasani. Azabibutsa imibereho yanjye nkesha Kristo, nk'uko mbyigisha aho njya hose mu matorero yose.


Burya icyatumye mbandikira kwari ukugira ngo mbasuzume, ndebe ko mwumvira muri byose.


Tubatumanye n'undi muvandimwe wacu, ni umuntu twagerageje kenshi no mu buryo bwinshi dusanga agira umwete wo gufasha abandi. Ubu ho arushijeho kuwugira kubera icyizere cyinshi abafitiye.


Ngaho rero nimubagaragarize urukundo rwanyu, mubereke n'impamvu zaduteraga kurata ibigwi byanyu maze bimenyekane mu matorero.


Si itegeko mbashyizeho ahubwo nagira ngo, mpereye ku mwete abandi bafite ndebe ko urukundo rwanyu ari urw'ukuri.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyambayeho byatumye Ubutumwa bwiza butera imbere,


Abo babiterwa n'urukundo bazirikana ko nashinzwe kurwanira Ubutumwa bwiza.


mbitewe n'uruhare mufite kimwe nanjye rwo kwamamaza Ubutumwa bwiza kuva bigitangira kugeza n'ubu.


Sinabura kubagiraho mwese ibitekerezo nk'ibyo kuko mbahoza ku mutima. Mwese mufite uruhare ku buntu Imana yangiriye, haba ubu ndi ku ngoyi cyangwa igihe nari ngifite uburenganzira bwo kurwanira Ubutumwa bwiza, kugira ngo bushinge imizi muri mwe.


Ni we wenyine mfite duhuje kubakunda, kandi wita by'ukuri ku byanyu.


Timoteyo mwana wanjye, dore ibyo ngushinze bihuye n'ibyabanje guhanurwa kuri wowe. Ubyiteho bitume urwana intambara nziza,


ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nibyariye muri Kristo twemera. Imana Data ikugirire ubuntu iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.


Niwumvisha abavandimwe ibyo ngibyo uzaba ubaye umugaragu mwiza wa Yezu Kristo, bizagaragara ko utungwa n'amagambo ya Kristo twemera, n'inyigisho nziza wakurikije.


ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nkunda. Imana Data ikugirire ubuntu, iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.


Ariko wowe wakurikije neza ibyo nigisha n'uko nifata n'ibyo ngamije. Uzi kandi ukwizera kwanjye n'ukwihangana kwanjye, urukundo rwanjye n'ukudacogora kwanjye.


Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by'ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan