Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Abafilipi 2:19 - Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Nyagasani Yezu nabishaka niringiye ko bidatinze nzashobora kubatumaho Timoteyo, kugira ngo angezeho inkuru yanyu impumurize.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Icyakora nizeye muri Nyagasani Yezu kuboherereza bidatinze Timote, kugira ngo nanjye nimenya amakuru yanyu, nshyire umutima hamwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Abafilipi 2:19
22 Iomraidhean Croise  

Ni cyo gituma mbatumyeho Timoteyo, umwana wanjye nkunda kandi w'indahemuka kuri Nyagasani. Azabibutsa imibereho yanjye nkesha Kristo, nk'uko mbyigisha aho njya hose mu matorero yose.


Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w'Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo,


Jyewe Pawulo na Timoteyo abagaragu ba Kristo Yezu, turabaramukije mwebwe ntore z'Imana ziri muri Kristo Yezu zo mu mujyi wa Filipi, hamwe n'abayobozi b'itorero ry'Imana n'abadiyakoni baryo.


Ni yo mpamvu ndushaho kumva ari ngombwa kumuboherereza, kugira ngo nimumubona muzongere kwishima, bityo nanjye nshire agahinda.


Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Nyagasani nabishaka tuzabaho maze dukore ibi n'ibi.”


Ni na yo mpamvu ituma mbabazwa ntyo. Nyamara ntibinkoza isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi nkaba nzi neza ko afite ububasha bwo kurinda ibyo yanshinze, kugeza kuri wa munsi Kristo azazaho.


Bavandimwe, twabura dute kubashimira Imana ubutitsa? Koko birakwiye kuko murushaho gutera imbere mu kwizera Kristo, kandi n'urukundo mufitanye rukiyongera.


Muri we kandi mwebwe mwumvise Ijambo ry'ukuri, ari ryo Butumwa bwiza bubazanira agakiza. Muri we na none mumaze kubwemera, Imana yabashyizeho ikimenyetso kigaragaza ko muri abayo bwite, ni cyo Mwuka Muziranenge yabasezeranyije.


Mugenzi wanjye dukorana Timoteyo arabatashya, hamwe na bene wacu Lusiyo na Yasoni na Sosipateri.


Ezayi na we yungamo ati: “Ku gishyitsi cya Yese hazashibuka uzahagurukira gutegeka amahanga. Ni na we amahanga aziringira.”


Bityo amahanga yose azamwiringira.”


Uhoraho aravuga ati: “Havumwe uwiringira umuntu, havumwe uwishingikiriza ku mbaraga ze, havumwe uwimūra Uhoraho.


Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.


Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki.


Namwe ni uko nimwishime, kugira ngo nanjye nishimane namwe.


Ni yo mpamvu ntashoboye kwihangana, noneho nkabatumaho Timoteyo kugira ngo amenyere aho mugeze mu kwizera Kristo. Natinyaga ko wa Mushukanyi yaba yarabayobeje maze tukaba twaravunikiye ubusa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan